00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwarashe ububiko bwa ’missiles’ za Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2022 saa 09:20
Yasuwe :

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko Ingabo zayo zarashe ububiko bwa missiles zikoreshwa n’intwaro za HIMARS, Ukraine yahawe na Leta zunze ubumwe za Amerika.

HIMARS (High Mobility Artillery Rocket System) ni intwaro zirasa missiles nyinshi zungikanya kandi mu ntera ndende, Amerika ikomeje kohereza muri Ukraine ngo ziyifashe kwigizayo ibitero by’u Burusiya.

Ku wa Gatanu Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yatangaje ko igiye guha Ukraine indi nkunga ya gisirikare ya miliyoni $775, harimo intwaro ziyongera kuri HIMARS 16 bamaze gutanga.

Ni intwaro zikomeje kwiyogera mu gihe u Burusiya bwongereye imbaraga mu bitero byo kwigarurira uburasirazuba bwa Ukraine (Donbas) no guhamya ibirindiro mu duce bamaze gufata mu majyepfo y’icyo gihugu.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, kuri iki Cyumweru yatangaje ko ikoresheje misile ikora intera ndende, yarashe ububiko bw’intwaro mu gace ka Odessa, zirimo na missiles ziraswa na HIMARS.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, Lieutenant General Igor Konashenkov, yabwiye abanyamakuru ko bakoresheje missiles zo mu bwoko bwa Kalibr, zarasiwe mu nyanja.

Ati "Zasenye ububiko bw’intwaro zirimo na missiles ziraswa na HIMARS z’abanyamerika, n’izindi ntwaro zakorewe mu burengerazuba zifasha mu gukumira ibitero by’indege."

Amakuru agaragaza ko izi missiles za Kalibr zishobora kurasa muri kilometero 375 igihe zihamya ikintu kiri mu nyanja, na kilometero 2,600 ku kintu kiri ku butaka. Iba ipima nibura ibilo 500.

U Burusiya bwarashe ububiko bw'intwaro za Ukraine muri Odessa

U Burusiya bwaburijemo ibitero muri Sevastopol

U Burusiya kandi bwatangaje ko bwaburijemo ibitero Ukraine yagabwe ku kigo cya gisirikare cya Belbek, gikoreshwa n’ingabo zirwanira mu kirere mu gace ka Sevastopol muri Crimea.

Ni ahantu hahoze ari muri Ukraine ariko mu 2014 homekwa ku Burusiya, bivuze ko hagenzurwa n’Ingabo z’u Burusiya.

Agace ka Sevastopol na Crimea by’umwihariko, hamaze iminsi hibasiwe n’ibitero by’ingabo za Ukraine, ahanini byifashisha drones.

Guverineri wa Sevastopol, Mikhail Razvozhaev, yanditse kuri Telegram ati "Ubwirinzi bwacu bw’ibitero byo mu kirere bwahanuye intwaro zegeraga Belbek ziturutse muri Yevpatoria. Icyo dusaba ni kimwe, ni uko buri wese akomeza gutuza."

Kuri iki cyumweru kandi u Burusiya bwatangaje ko bwaburijemo ibisasu byarashwe ku birindiro by’ingabo zabwo mu nyanja y’umukara.

U Burusiya buvuga ko no mu majyepfo ya Ukraine, ingabo zabwo zarashe imbunda ebyiri nini za M777 Howitzers muri Kherson, n’ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli muri Zaporizhzhia.

Ukraine irikanga ibitero bikomeye by’u Burusiya

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko hari ubwoba ko u Burusiya bushobora gutera ibisasu byinshi muri icyo gihugu, mu gihe cyegereza umunsi w’ubwigenge.

Ku wa Gatatu tariki 24 Kanama uzaba ari umunsi wuzuza neza amezi atandatu y’intambara, uhereye igihe u Burusiya bwatangiriye ibitero kuri Ukraine ku wa 24 Gashyantare.

Bizaba bihurirana n’isabukuru y’imyaka 31 y’ubwigenge bwa Ukraine, ubwo bwiyomoraga ku Ubumwe bwa Soviet.

Perezida Zelensky yabwiye abaturage n’inzego z’umutekano kuba maso, kuko u Burusiya bushobora "gukora ikintu kibi kurusha ibindi" muri icyo gihe. Hari mu ijambo ageza ku baturage be buri munsi, mu buryo bw’amashusho.

Ni mu gihe mu mubano mubi w’ibi bihugu, u Burusiya bukomeje iperereza ku gisasu cyaturikije imodoka yarimo umunyamakurukazi, akaba umukobwa w’umugabo ukomeye mu butegetsi bwa Moscow, Alexander Dugin.

Ni igitero bikekwa ko ubutegetsi bwa Ukraine bwakigizemo uruhare, ariko bwo bukabihakana.

U Burusiya bwatangaje ko intwaro zabwo zafashije mu kuburizamo ibitero bya Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .