00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwarashe intwaro Ukraine yahawe na Amerika na Norvège: Amakuru agezweho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 June 2022 saa 03:54
Yasuwe :

Ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zarashe imbunda nini cyane ya 155mm M109A3 yatanzwe na Norvège, n’izindi ebyiri nini zohereza ibisasu byinshi zo mu bwoko bwa Howitzer M777 , mu ntambara bukomeje kurwana muri Ukraine.

Umuvugizi w’ingabo z’u Burusiya, Lieutenant-General Igor Konashenkov, kuri uyu wa Kabiri yabwiye abanyamakuru ko mu ntwaro nyinshi zasenywe harimo imbunda zirindwi za rutura, na burende nini y’intambara ya 203mm Pion.

Uretse imbunda zasenywe, u Burusiya bwatangaje ko barashe abarwanyi 400, imodoka 10 zidasanzwe z’intambara n’intwaro eshatu zirasa missile zikumira ibitero by’indege zo mu bwoko bwa S-300, hafi y’umujyi wa Kramatorsk.

Mu ntwaro za Ukraine zangijwe kandi harimo na drones 12 zahanuwe, n’ububiko bwinshi bw’intwaro.

Konashenkov yakomeje ati "Muri rusange kuva ibikorwa bidasanzwe byatangira, ibintu bikurikira bimaze gusenywa: indege 190 z’intambara, kajugujugu 129, drones 1,139, intwaro 333 zirasa missile ziturutse ku butaka, ibifaru n’izindi modoka za gisirikare 3,443, intwaro 478 zohereza rokete (rockets) zungikanya, imbunda nini 1,807 na za morutsiye (mortars), n’imodoka 3,464 zihariye za gisirikare."

U Burusiya bwarashe Howitzer M777 Amerika yahaye Ukraine

Igice kinini cya Donbas kimaze gufatwa

Miisitiri w’Ingabo z’u Burusiya, Sergey Shoigu, yatangaje ko nibura 97% by’agace ka Repubulika ya rubanda ya Luhansk kamaze gufatwa.

Muri rusange ngo ibice bya Donetsk na Luhansk bigize uburasirazuba bwa Ukraine buzwi nka Donbas, buri hafi kugwa mu maboko y’u Burusiya.

Minisitiri Shoigu yagize ati "Igice kinini cya Donetsk na Luhansk rimaze kubohozwa, harimo n’imijyi ya Krasny Liman na Svyatogorsk, hamwe n’utundi duce 15 dutuwe cyane."

Byongeye, ahantu hatuwe cyane mu mujyi wa Severodonetsk hamaze kubohorwa uko hakabaye, ubu ibitero birimo kwerekeza muri Popasnaya.

Intugunda ku ruzinduko rwa Sergey Lavrov rwaburijwemo

Intugunda zikomeje kuba nyinshi ku ruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, wagombaga kujya muri Serbia ariko ibihugu biyikikije bigafunga ikirere ku ndege ye.

Ibyo bihugu ni Bulgaria, Macedonia ya Ruguru na Montenegro. Lavrov yagombaga gusura Serbia ku wa 6-7 Kamena 2022.

Perezida wa Serbia, Aleksandar Vucic, yanenze ibyo bihugu, avuga ko igihugu cye kizakomeza kurwanira ubusugire bwacyo no gufata ibyemezo bya politiki mu bwigenge.

Ibihugu byafunze imipaka biba mu ihuriro rya gisirikare rya Amerika n’u Burayi, NATO, ariko Serbia ntabwo ibarizwamo.

Perezida Vucic yavuze ko iki gihugu kizakomeza umubano n’u Burayi "ubucuti n’umubano n’ibihugu byo ku migabane yose, no kutagira uruhande tubogamiraho mu bya gisirikare."

Urwo rugendo rumaze gupfuba, harimo gutegurwa uko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Serbia, Nikola Selakovic, yajya i Moscow mu gihe cya vuba.

Lavrov yaje kubwira itangazamakuru ko ibi byose ari igitutu ibihugu bigize NATO n’Ubumwe bw’u Burayi (EU), birimo gushyira ku bihugu bishishikajwe n’inyungu zabyo gusa.

Boeing 787-8 ya Roman Abramovich igiye gufatirwa

Intwaro z’amahanga zigiye kuremereza intambara

Minisitiri Sergey Lavrov yatangaje ko uko Ukraine ihabwa intwaro zishobora kurasa kure, ari nako u Burusiya buzakomeza kwigiza hirya umwanzi, ngo adakomeza kubagamira umutekano wabwo.

Ku wa 1 Kamena Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye guha Ukraine intwaro zizwi nka M142 High Mobility Artillery Rocket System (HIMARS), zishobora kurasa ibisasu binini, byinshi, bikora intera ndende.

Mu gihe intambara irimo kubera muri Ukraine, u Burusiya bwahise butagira kugira amakenga ko Ukraine ibonye izo ntwaro, yatangira noneho kurasa imbere mu Burusiya.

Lavrov yagize ati "Perezida Vladimir Putin yamaze kuvuga ku bishobora kugurikira ukuhagera kw’izo ntwaro, icyo nakongeraho gusa ni uko uko bahabwa imbunda zirasa kure, tuzarushaho kwigiza hirya umurongo abashyigikiye amatwara y’aba Nazi bashobora kugeramo ngo bahungabanye umutekano w’u Burusiya."

Putin aheruka kuvuga ko iyi myitwarire ishobora kuzatuma u Burusiya burasa muri Ukraine, ahantu ubundi hatari mu mboni zabo kuri iki gihe.

Amerika iheruka kuvuga ko HIMARS izaha Ukraine zizaba ziringaniye, zishobora kurasa muri kilometero 80.

U Bwongereza nabwo bwamaze gutangaza ko bugiye guha Ukraine intwaro zirasa missile za M270, zo zifite ubushobozi bwo kurasa muri kilometero 70.

Amerika ishaka gufatira indege za Roman Abramovich

Umucamanza wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yasinye icyemezo cyo gufatira indege ebyiri bikekwa ko ari iza Roman Abramovich, umwe mu baherwe ba hafi y’ubutegetsi bwo mu Burusiya.

Hari amakuru ko imwe muri izo ndege iri i Moscow guhera ku wa 15 Werurwe, ku buryo kuyifatira byasaba kuyitegera ahandi. Indi ndege ye bikekwa ko iri i Dubai, nyuma y’ingendo iheruka gukorera hagati ya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu n’u Burusiya.

Iyo ndege ya Gulfstream G650ER bikekwa ko igura miliyoni $6, mu gihe indi ya Boeing 787-8 igura miliyoni $350.

Umujyi wa Kherson ushobora kwiyunga ku Burusiya

Ubuyobozi bw’agace ka Kherson bwatangaje ko gashobora kunyura mu nzira imwe n’agace ka Crimea, kakiyunga n’u Burusiya mu minsi iri imbere.

Umuyobozi wa Repubuliika ya Crimea, Sergey Aksyonov, aheruka kuvuga ko mu 2014 bahisemo inzira yabo, basanga u Burusiya bavuye kuri Ukraine.

Ni inzira ngo n’utundi duce tumaze kubohorwa two muri Ukraine dushobora kunyuramo.

Umuyobozi wungirije wa Kherson, Kirill Stremousov, yavuze ko abatuye agace ka Kherson mu gihe kiri imbere bashobora gutangiza ubusabe bwo kuba igice kimwe cy’u Burusiya.

Yakomeje ati "Hashobora kuzabaho kamarampaka mu gace ka Kherson, kugira ngo habeho kwigenera ahazaza."

Stremousov yavuze ko amatora ari yo ntambwe iri imbere, gusa yirinze gutangaza amatariki.

Umujyi wa Kherson ushobora kwiyomeka ku Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .