Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Mutarama 2023 n’umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya, Igor Konashenkov, atangaza ko indege zarashwe ari izaturukaga mu bice bitandukanye bya Ukraine.
Konashenkov yavuze ko “Drones zarashwe ni izo mu bice bya Maksimovka, Nikolayevka, Nikolskoye, Metallist, Zelyony Gai na Slavnoye ho muri Repubulika ya Donetsk.”
Ibiro ntaramakuru Tass byatangaje ko kuva u Burusiya bwatangiza ibitero kuri Ukraine, iki gihugu kiyobowe na Volodymyr Zelensky kimaze gutakaza indege z’intambara zigera kuri 355, kajugujugu za gisirikare199, indege nto zitagira abapilote 2779, misile zihangana n’indege z’intambara 399, ibifaru n’izindi imodoka za gisirikare 7 350, imodoka za gisirikare zirasa ibisasu byinshi icyarimwe 957 ni ukuvuga zimwe zifite imitutu itandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!