Ibi bitero byagabwe mu bice birimo kuberamo imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za Syria n’inyeshyamba. Izi nyeshyamba cyane cyane mu nkengero z’Umujyi wa Aleppo wa kabiri munini muri Syria, waranigaruriwe nazo.
Izi nyeshyamba kandi zavuze ko zafashe Umujyi wa Khansir uri mu Majyepfo ya Aleppo, mu rwego rwo guhagarika inzira inyuzwamo ibikoresho by’intambara biganishwa ku ngabo za Syria zikiri mu hafi y’umujyi wa Aleppo, zitegura kuwugabaho ibitero simusiga.
Inyeshyamba kandi zavuze ko zamaze gufata agace ka Sheikh Najjar kazwiho gutunga inganda nyinshi zitanga imirimo.
Ibitero by’indege z’Ingabo z’u Burusiya na Syria byishe abaturage bagera kuri 20 bahungiye mu mijyi itandukanye igenzurwa n’inyeshyamba, ikaba iri muri iyi ntara ya Idlib. U Burusiya bwahakanye kwica abaturage, bukavuga ko ibitero byabwo bigamije kurwanya abarwanyi b’inyeshyamba bihishe mu baturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!