00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwangiye Amerika kugenzura intwaro kirimbuzi bufite: Ibigezweho mu ntambara ya Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 August 2022 saa 10:37
Yasuwe :

U Burusiya bwatangaje ko bwahagaritse gahunda yo gutuma Leta zunze ubumwe za Amerika ibasha kugenzura intwaro kirimbuzi bubitse, bijyanye n’amasezerano basinye yo gufatanya kugenzura intwaro.

Ni icyemezo cyafashwe mu gihe umubano w’ibi bihugu byombi utifashe neza, kubera uruhare birimo kugira mu ntambara muri Ukraine.

Amerika yakomeje guha intwaro Ukraine mu bitero yatangijweho n’u Burusiya guhera muri Gashyatare, ndetse uburengerazuba bw’isi bwafatiye u Burusiya ibihano bikomeye.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yasohoye, yagize iti "U Burusiya bibaye ngombwa ko bufata iki cyemezo kubera ubushake Washington yakomeje kugira bwo gusubukura isuzuma mu buryo budahura n’uko ibintu byifashe."

Iyi gahunda iteganywa n’amasezerano azwi nka New START, ari na yo ya nyuma asigaye agenga uburyo bwo kugabanya intwaro kirimbuzi hagati ya Amerika n’u Burusiya. Areba cyane intwaro kirimbuzi 1,550.

Moscow yashinje Washington gushaka kwiha uburenganzira yo idatanga, kuko yabujije u Burusiya "gukora igenzura ku butaka bwa Amerika" binyuze mu bihano bwafatiwe, birimo ko indege zabwo zitemerewe kugera mu kirere cya Amerika, ndetse abayobozi babwo ntibemerewe viza zayo.

Moscow inatanga impamvu y’izamuka ry’ubwandu bwa Coronavirus muri Amerika.

Mu mwaka ushize, Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Burusiya byongereye igihe amasezerano ya New START, akazageza mu 2026.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, aheruka gusaba u Burusiya n’u Bushinwa kugaragaza ubushake bwo kugabanya intwaro kirimbuzi bitunze.

Turikiya yatsimbaraye ku kutemerera Finlande na Suède kujya muri NATO

Turikiya yatangaje ko idashobora kwemerera Finlande na Suède kujya muri NATO, kugeza igihe ibyo bihugu bizemera gutanga umusanzu mu kurwanya iterabwoba.

Perezida Recep Tayyip Erdoğan kuri uyu wa Mbere yavuze ko bagaragaje neza aho bahagaze, mu nama y’ihuriro rya gisirikare ry’u Burayi, Leta zunze ubumwe za Amerika na Canada, NATO, iheruka kubera i Madrid.

Yagize ati "Kwinjira muri NATO ku bihugu abagize Kurdistan Workers’ Party [PKK] bagenda mu mihanda nta nkomyi, bitandukanye n’indangagaciro z’ihuriro. Ku bijyanye na Finlande na Suède, aho duhagaze harasobanutse. Kugeza bahagaze ijambo ryabo, Turikiya ntabwo izemeza ko ibi bihugu bibiri biba abanyamuryango ba NATO."

Perezida Erdoğan yabivugiye mu murwa mukuru Ankara, mu nama yagiranaga na ba Ambasaderi ba Turikiya mu mahanga.

Perezida Erdoğan yashimangiye ko batazorohera Finlande na Suède

Turikiya ishinja biriya bihugu uruhare mu gucumbikira imitwe y’iterabwoba, n’abantu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezuda Erdoğan mu 2016.

Ibice bimwe bya Ukraine mu nzira zo kwiyomeka ku Burusiya

Umuyobozi w’agace ka Zaporizhzhia muri Ukraine, Yevgeny Balitsky, yatangaje ko yasinye iteka rigenga gutangira amatora ya kamarampaka, yakwemeza ko biyomeka ku Burusiya.

Ni ijambo yavuze kuri uyu wa Mbere, mu ihuriro yise "We are Together with Russia."

Aka ni kamwe mu duce tugenzurwa n’u Burusiya muri Ukraine.

Umuyobozi w’inama nkuru y’abasivili n’abasirikare bayoboye aka gace, Vladimir Rogov, yavuze ko abaturage ba Zaporizhzhia n’u Burusiya, ari bamwe.

Ati "Twebwe abitabiriye iri huriro, twemeje ko duhurije hamwe ahazaza hacu n’ah’u Burusiya. Igihe kirageze ngo tugarure ubutabera. Twizera ko nk’abazaba bagize u Burusiya, agace ka Zaporozhe kazaba karinzwe abashotoranyi."

"Hagendewe ku ihame ry’amahitamo asesuye, hitawe ku bitekerezo bya buri muturage w’Intara yacu, dutangaje ubushake bwo gukoresha kamaramopaka yo kwemeza niba Zaporizhzhia ihuzwa n’u Burusiya, nk’agace kigenga."

Ni icyemezo cyahawe amashyimenshi, ndetse nyuma y’iryo huriro hakinwa indirimbo y’igihugu y’u Burusiya.

U Budage bukomeje guhurika

Ubushakashatsi bwakozwe na Institute for Employment Research (IAB) bugaragaza ko ubukungu bw’u Budage buzatakaza miliyari $265 kugeza mu 2030, kubera ingaruka z’intambara yo muri Ukraine n’izamuka ry’ibiciro by’ibijyanye n’igufu, byanagize ingaruka ku isoko ry’umurimo.

Ugereranyije n’uko ibintu byagombaga kuba bimeze iyo u Burayi buba butekanye, umusaruro mbumbe w’igihugu uzaba uri munsi ho 1.7 ku ijana mu mwaka utaha, ndetse abantu bari mu mirimo bagabanyukeho 240,000.

U Burusiya bukomeje kwigarurira Donbass

U Burusiya bukomeje kongera imbaraga mu birindiro byabwo mu majyepfo ya Ukraine, ari nako bukaza ibitero ku birindiro by’ingabo z’icyo gihugu mu gace ka Donetsk.

Ubutasi bw’u Bwongereza bwatangaje ko mu minsi 30 ishize, umujyi wa Bakhmut ari wo watewemo intambwe ikomeye n’u Burusiya mu burasirazuba bwa Ukraine, igice kizwi nka Donbass.

Icyakora, Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza ivuga ko ingabo z’u Burusiya zateye intwambwe itarenga kilometero 10.

Yakomeje iti "Mu bindi bice bya Donbas aho u Burusiya bukomeje kugerageza kumenera, ingabo zabwo ntizarengeje kilometero eshatu mu gihe cy’iminsi 30, intera iri munsi n’iyari yitezwe."

Ubwato butwaye ibinyampeke bwasohotse muri Ukraine

Ibiro mpuzabikorwa bya gahunda yo kugeza ku isoko mpuzamahanga ibicuruzwa byari byaraheze muri Ukraine (JCC), byemeje ko ubwato bubiri buhaguruka ku cyambu cya Chernomorsk bupakiye ibigori n’amavuta y’ibihwagari, ku wa 9 Kanama.

Umuryango w’Abibumbye wasohoye itangazo uvuga ko JCC yemeje igenda ry’ubwato bubiri bupakiye toni 70,000 z’ibiribwa, binyuze muri gahunda yemerayijweho n’Umuryango w’Abibumbye, u Burusiya, Ukraine na Turikiya, izwi nka Black Sea Grain Initiative.

Ubwato bumwe bwa Ocean Lion bupakiye toni 64,000 z’ibigori bizerekezwa muri Korea y’Epfo, naho ubundi bwa Rahmi Yagci bupakiye toni 5,300 z’amavuta y’ibihwagari, buzapakururirwa muri Istanbul.

Ubundi bwato bubiri bwasohotse muri Ukraine butwaye ibiribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .