Muri iyi nkunga, harimo iy’ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro ka miliyari 1,25 z’Amadolari bizavanwa mu bubiko bw’igisirikare cya Amerika n’indi ya miliyari 1,22 izafasha Ukraine kugirana amasezerano n’inganda zikora intwaro.
Perezida wa Amerika, Joe Biden, kuri uyu wa 30 Ukuboza 2024 yasobanuye ko iyi nkunga igamije kongerera Ukraine imbaraga kugira ngo izashobore gutsinda intambara irwana n’u Burusiya kuva muri Gashyantare 2022.
Ambasade y’u Burusiya yanenze ko Amerika yemeje iyi nkunga habura igihe gito ngo umwaka urangire, isobanura ko uretse gupfusha ubusa imisoro y’Abanyamerika, Perezida Biden adashobora gufasha Ukraine gutsinda iyi ntambara.
Yagize iti “Amerika yizera ko iyi mpano iriho amaraso iha Zelensky [Perezida wa Ukraine] ari igisobanuro cy’amahirwe y’ubutegetsi bwa Kyiv yo guhangana n’igisirikare cy’u Burusiya. Abayiteguye baracyari mu nzozi, batekereza ko bazatuma igihugu cyacu gitsindwa.”
Yasobanuye ko inkunga ya Amerika kuri Ukraine igamije kwenyegeza iyi ntambara kugira ngo ntizarangire vuba, isaba Abanyamerika n’Abanya-Ukraine gutekereza ku ngaruka izabagiraho.
Kuva muri Gashyantare 2022, Amerika imaze kwemerera Ukraine inkunga ya miliyari 175 z’amadolari zirimo miliyari 117,4 zahariwe igisirikare. Donald Trump witegura gusimbura Biden tariki ya 20 Mutarama 2025, ari mu banenga iyi politiki kuko ngo yenyegeza intambara, aho kuyihagarika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!