00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwakoze robot yo gusenya ibifaru u Budage na Amerika biherutse kwemerera Ukraine

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 28 Mutarama 2023 saa 08:16
Yasuwe :

U Burusiya bwatangaje ko bwakoze igifaru cyikoresha (robot) gifite ubushobozi bwo gutahura aho ibifaru u Budage ndetse na Leta zunze Ubumwe za Amerika biherutse kwemerera Ukraine biherereye ndetse kigahita kibisenya ako kanya nka bumwe mu buryo bwo kwirinda ko byakoreshwa mu kurasa ku ngabo zabwo.

Muri iki cyumweru Minisitiri w’Ingabo z’u Budage, Boris Pistorius, yatangaje ko bazaha Ukraine ibifaru 14 byo mu bwoko bwa Leopard 2 mu gihe Perezida Joe Biden yemeje ko azaha mugenzi we Zelensky ibifaru 31 byo mu bwoko bwa Abrams mu kwezi gutaha.

Ni ibifaru aba bayobozi batangaje ko bazateramo inkunga Ukraine kugira ngo ubutegetsi bukomeze guhangana na Putin watangije intambara guhera mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe iby’Isanzure cya Roscosmos, Dmitry Rogozin, yabwiye Ikinyamakuru Sputnik ko iyi robot yifashishwa mu ntambara izaba ifite ubushobozi bwo kubanza gutahura amakuru ajyanye n’ibi bifaru ubundi igahita ibisenya byoroshye.

Ati “Ibyo bifaru nibihabwa Ukraine ingabo zayo zigatangira kubikoresha, iyi robot izahita ikurura amakuru yose mu buryo bw’ikoranabuhanga inamenye aho biherereye hanyuma ibisenye ikoresheje ibisasu bya misile.”

Yagaragaje iyi robot ifite n’ubushobozi bwo kumenya amerekezo y’igipimo cy’umwanzi yemeza ko muri Gashyantare izoherezwa mu bice bya Donbass, aho bateganya kubanza kuyigeragereza by’igihe gito ubundi ikajyanwa mu kazi.

Ibifaru bya Leopard 2 bifite ubushobozi buhambaye kurusha ibindi byose byaba bikoreshwa na OTAN ndetse bifite ubushobozi bwo kurasa imiriro igihe kirekire kurusha ibindi byo muri ubu bwoko byakozwe n’Abarusiya.

Ambasade y’u Burusiya mu Budage yagaragaje ko ibyemezo bya Berlin byo guha intwaro Ukraine ari ukongera lisansi mu muriro ugurumana kuko aho guhoshya intambara nk’uko babyizera bizatuma ifata indi ntera.

Ni igitekerezo ahuza n’Umuvugizi wa Leta y’u Burusiya, Dmitry Peskov uherutse kugaragara mu itangazamakuru avuga ko uku gutanga intwaro bikozwe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi bigaragaza ukwijandika mu buryo butaziguye mu ntambara ibahuje na Ukraine kandi ko bitazabahira.

U Burusiya bwagaragaje inshuro nyinshi ko guha intwaro Ukraine ku wo ari we wese bitazatuma intambara irangira ahubwo azaba ari kuyongerera iminsi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ndetse ko ari gukina n’umuriro kuko intwaro zose zizajyanwa i Kiev zizaraswaho n’u Burusiya mu kwirinda.

Ibifaru byo mu bwoko bwa Leopard 2 bizatangwa n'u Budage bifite ubushobozi buruta ibindi byose bikoreshwa na OTAN
Igifaru u Burusiya bwakoze cyikoresha kizasenga misile za Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .