00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwakomoreye Afurika amadeni ya miliyari 20$

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 November 2024 saa 09:51
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije w’u Burusiya akaba n’Intumwa Yihariye ya Perezida Vladimir Putin mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, Mikhail Bogdanov, yatangaje ko igihugu cye cyakomoreye ibihugu bya Afurika imyenda ifite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari ya Amerika.

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru TASS by’Abarusiya, Minisitiri Bogdanov yasobanuye ko ibihugu byahawe iyi nguzanyo bizayifashisha mu mishinga yabyo y’iterambere.

Minisitiri Bogdanov yagize ati “Hafi miliyari 20 z’amadolari twarayabikomoreye. Ubu turi muri gahunda yo gutanga amafaranga kugira ngo imyenda tuyimurire mu mishinga y’iterambere.”

Uyu muyobozi yatanze ubu butumwa nyuma y’aho Leta y’u Burusiya ihuriye n’abaminisitiri bo mu bihugu bya Afurika mu nama y’ubufatanye mu iterambere yabereye mu mujyi wa Sochi tariki ya 9 n’iya 10 Ugushyingo 2024.

Muri iyi nama, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko umubano w’igihugu cye n’ibyo muri Afurika ukomeje gukura mu mfuruka zose.

Ubutumwa bwa Perezida Putin bwasomwe na Minisitiri Lavrov bwagiraga buti “Ndagira ngo nshimangire ko igihugu cyacu kizakomeza gufasha byuzuye inshuti zacu zo muri Afurika mu nzego zitandukanye.”

Mu byo u Burusiya buzibandaho harimo gufasha Afurika kugera ku iterambere rirambye, kurwanya iterabwoba, kurwanya indwara z’ibyorezo, gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri Bogdanov yatangaje ko u Burusiya bwakomoreye Afurika imyenda ya miliyari 20 z'amadolari
Perezida Putin yijeje Afurika kuyifasha guteza imbere inzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .