00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwakatiye igifungo cy’imyaka ine uwatwitse Korowani

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 26 November 2024 saa 09:52
Yasuwe :

Urukiko rwo mu Mujyi wa Volgograd uherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Burusiya, rwahamije Nikita Zhuravel ibyaha birimo n’icyo gutwika Korowani ku bushake, rumukatira gufungwa imyaka 14 mu buryo bw’umwihariko.

Kuwa 04 Gicurasi 2023 ni bwo Zhuravel w’imyaka 20 yagaragaye atwika Korowani, abikorera imbere y’umusigiti uherereye mu Mujyi wa Volgograd. Nyuma yashyize hanze amashusho y’ibyo bikorwa byiswe ubuhezanguni burengeje urugero.

Nyuma yatawe muri yombi yemera ko yabikoze ariko atangaza ko cyari ikiraka yari ari gukora cyagombaga kumwinjiriza amafaranga.

Yavuze ko yabikoze ku mabwiriza yari yahawe n’abo mu nzego z’umutekano zo muri Ukraine zari zamwijeje ko zizamuha Ama-ruble ibihumbi 10 (arenga ibihumbi 130 Frw), Zhuravel akavuga ko impamvu y’amashusho yashyize hanze, yashakaga kugaragaza “urwango ruri hagati y’Abakirisitu n’Abayisilamu.”

Icyo kirego cyahise gishyikirizwa inkinko, muri Gashyantare 2024 Zhuravel ahamywa icyaha cy’ubuhezanguni no kwibasira abafite imyizerere runaka mu ruhame, akatwirwa imyaka 3,5.

Nyuma y’ubusesenguzi Zhuravel yongeye guhamywa icyaha cyo kugambanira igihugu.

Urukiko rwa Volgograd rwemeje ko uyu musore yakoranye n’abo muri Ukraine mu guhungabanya umutekano w’u Burusiya.

Ibyavuye mu iperereza byagaragaje ko Zhuravel yanoherereje Abanya-Ukraine amashusho ya gare ya moshi y’u Burusiya yikoreye ibikoresho bya gisirikare, yohereza amashusho y’indege za gisirikare ziri ku rugamba ndetse n’amakuru ajyanye na Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya.

Mu itangazo uru rukiko rwakomeje ruti “Ibyo byaha byose ni byo byatumye akatirwa imyaka 14 y’igifungo cy’umwihariko ndetse akazamara umwaka umwe nta burenganzira bw’imfungwa ahabwa.”

Nubwo Zhuravel yemeye ibyo byaha byose mu rubanza, abanyamategeko be batangaje ko bagiye kujurira, harebwa ko icyo gifungo yakatiwe cyagabanywa.

Nikita Zhuravel yakatiwe imyaka 14 nyuma yo guhanywa ibyaha byo gutwika Korowani no kugambanira u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .