Mu by’ibyumweru bibiri bishize, u Burusiya bwagabye igitero gikomeye gitunguranye, ari nacyo gitero kinini kandi gitunguranye cyagabwe n’u Burusiya kuva iyi ntambara yatangira.
Nyuma yaho, u Burusiya bwatangiye kugaba ibitero simusiga byigarurira uduce dutandukanye ugana ku Mujyi wa Kharkiv, ndetse Amerika itangira kohereza intwaro ziremereye muri Ukraine, igamije kuramira Ingabo z’icyo gihugu zarimo gukubitwa inshuro mu buryo bukabije cyane.
Kuri ubu rero Ingabo z’u Burusiya ziri kwegera imbere cyane, ndetse amakuru akavuga ko zamaze kugota Umujyi wa Kharkiv ndetse ziri mu bilometero 10 gusa uvuye muri uwo Mujyi.
Ukraine iherutse kubona intwaro, icyakora ikagira ikibazo gikomeye cyo kutagira abarwanyi kuko benshi bari kwanga kujya ku rugamba, mu gihe abandi ibihumbi bapfuye ndetse bamwe bagafatwa mpiri.
U Burusiya buherutse gutangaza ko nibura kuva uyu mwaka watangira, abarenga ibihumbi 100 baguye ku rugamba, bigatuma muri rusanga abarenga ibihumbi 500 barapfuye ku ruhande rwa Ukraine gusa, barimo n’abakomeretse ku buryo batasubira ku rugamba.
U Burusiya bwahoranye Umujyi wa Kharkiv, icyakora buza kuwutakaza nyuma y’ibitero simusiga byagabwe na Ukraine, igasubiza inyuma u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!