Uyu mugabo yavuze ko "misile ziraswa ku butaka bw’u Burusiya ni intambwe irushaho gukaza intambara. Turatanga umuburo ko ibyo bikorwa bizasubizwa mu buryo bukwiriye."
Uyu mugabo avuze ibi nyuma y’uko Ukraine itangiye gukoresha intwaro kabuhariwe za ATACMS mu kurasa ku butaka bw’u Burusiya, icyemezo cyafashwe na Perezida Biden wa Amerika wari waranze ko zikoreshwa muri ibyo bikorwa, ariko akaza kubabazwa n’uko u Burusiya buri gukoresha ingabo za Koreya ya Ruguru mu rugamba rwo muri Ukraine.
Ibi bisasu bifite ubushobozi bwo kwangiza ibikorwaremezo bikomeye by’u Burusiya birimo inzira za gari ya moshi zikoreshwa mu kugeza intwaro n’abasirikare ku rugamba ndetse n’ibindi birimo ububiko bw’intwaro, inganda zizicura n’ibikorwaremezo bikoreshwa mu butasi.
Lavrov kandi yavuze ko u Burusiya buri gutegura igitero simusiga mu rwego rwo guhangana n’izi ntwaro zahawe Ukraine, gusa uyu mugabo ntabwo yasobanuye icyo gitero icyo ari cyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!