Latvia ni kimwe mu bihugu byahoze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ndetse kikagira umubare munini w’abaturage bafite inkomoko mu Burusiya, barenga 30% by’abaturage bose b’icyo gihugu.
Hejuru ya 90% bya gaz ikoreshwa muri Latvia ikomoka mu Burusiya, icyakora amahirwe icyo gihugu gifite ni uko gaz igize gusa 26% by’ingufu z’amashanyarazi icyo gihugu gikoresha, bivuze ko kidashingira cyane kuri gaz nubwo kuyisimbuza yose atari akazi koroshye.
Latvia, Serbia na Estonia, byose byahose mu maboko ya Leta Zunze Ubumwe bw’Abasoviyete, bifatwa nk’umurongo w’intambara waherwaho mu kurinda u Burayi mu gihe bwaramuka bwinjiye mu ntambara n’u Burusiya.
Niyo mpamvu muri ibi bihugu hakunze kubera imyitozo ikarishye y’ingabo z’ibihugu by’u Burayi ndetse ibirimo u Bwongereza byakunze koherezayo intwaro karundura zigamije kubifasha kwihagararaho.
Iyi ngingo yarakaje u Burusiya cyane, ku buryo hari abakeka ko buri kwihimura kuri ibyo bihugu na cyane ko bubirega kubererekera Abanyaburayi.
Ku rundi ruhande, Ikigo gicuruza gaz,Latvijas Gaze, giherutse gutangaza ko cyakomeje kugura gaz y’u Burusiya ariko cyikayishyura mu mafaranga ya ‘Euro’ akoreshwa mu Burayi, aho kuba ama-rubles akoreshwa n’u Burusiya nk’uko byari byifujwe n’u Burusiya. Iyi na yo ni imwe mu ngingo ikekwa kuba yabaye intandaro yo kugira ngo u Burusiya buhagarike gaz bucuruza muri Latvia.
Ibi byose bikomeza gushyira u Burayi mu mazi abira, dore ko u Burusiya buherutse kugabanya gaz bwanyuzaga mu muyoboro wa Northern Stream 1, ikagera kuri 20% by’ubushobozi bw’uwo muyoboro.
Ibi byitezweho gukomeza kugira ingaruka zirimo izamuka ry’ibiciro ridasanzwe, dore ko n’ubundi u Burayi busanzwe buhanganye n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ryari ku 8,6% muri Kamena uyu mwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!