Iyo misile nshya yiswe Strela-10M yakozwe n’ikigo cya Kalashnikov, cyanakoze imbunda yacyitiriwe ndetse ikamenyekana cyane ya AK-47.
Amashusho n’amajwi y’iryo gerageza yafashwe, agaragaza iyo misile isuzumirwa mu gace kitwa Dunguz kari hafi y’umupaka w’u Burusiya na Kazakhstan, aho yarashwe mu kirere kirimo umwijima, ikakizengurukamo ishaka igipimo (target).
Hagaragajwe ko kandi uburyo bukoreshwa iyo misile iraswa bishoboka ko hakohererezwa misile nyinshi mu kirere icya rimwe ku bipimo bitandukanye.
Kalashnikov yasobanuye ko Strela-10M ifite ubushobozi bwo guturitsa indege nini zizwi nka low-flying planes mu Cyongereza, helicopter, drone, ndetse n’ibisasu binini by’intambara bizwi nka “cruise missiles.”
Hasobanuwe ko kandi iyo misile ishobora koherezwa mu kirere mu bihe ibyo ari byo byose by’umwaka nta kibazo, ndetse ko ifite ubushobozi bwo guhangana n’ubwirinzi ubwo ari bwo bwose indege yaba ifite.
Strela-10M itandukanira n’izindi misile zihanura indege ku kuba yihinduranya ikakira ikirere cyose isanze, cyaba kirimo urumuri, cyangwa kirimo izindi nzitizi bigaragara ko zatuma mu kirere hatagaragara neza.
U Burusiya ni kimwe mu bihugu by’ibihangange mu Isi bikunze kugaragaza ubukaka n’igitinyiro mu bya gisirikare, mu kwereka amahanga ko urwego rw’umutekano rwabwo ruhagaze neza kandi buhora buryamiye amajanja.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!