Tariki ya 16 Gicurasi 2025, abahagarariye u Burusiya na Ukraine bahuriye mu biganiro bitaziguye, byabereye muri Turukiya. Zelensky yagiye i Ankara, ashinja Putin kudashaka amahoro ashingiye ku kuba yarohereje itsinda yavuze ko ridashobora gufata ibyemezo.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko mu biganiro biheruka muri Turukiya, abahagarariye igihugu cye na Ukraine bemeranyije ko hazabaho guhereranya imfungwa z’intambara, hanyuma imirwano igahagarara.
Peskov yagize ati “Uko guhura, nk’umusaruro w’amasezerano abahagarariye impande zombi bagiranye, kurashoboka. Dutekereza ko gushoboka.”
Yakomeje ati “Dukwiye gukora ibyo abahagarariye ibihugu bemeranyijeho ejo. Ibi ni, mbere ya byose guhererekanya imfungwa z’intambara 1000 ku 1000.”
Abahagarariye u Burusiya na Ukraine baherukaga guhurira mu biganiro bitaziguye mu 2022 ubwo intambara ihanganishije impande zombi yatangiraga, gusa icyo gihe nta musaruro byatanze.
Perezida Zelensky yagaragaje ko agishidikanya ku bushake bw’u Burusiya bwo kugera ku masezerano y’amahoro, nyuma y’aho kuri uyu wa 17 Gicurasi ingabo zayo zigabye igitero cya drones kuri bisi itwara abagenzi, cyapfiriyemo abantu icyenda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!