00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwagabye ibitero simusiga ku mijyi n’inganda z’ingufu muri Ukraine

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 27 August 2024 saa 10:13
Yasuwe :

Ingabo z’u Burusiya zongeye kurasa ibitero karundura muri Ukraine ku munsi wa kabiri wikurikiranya, mu ntambara ibihugu byombi bihanganyemo iri kugenda ihindura isura, ari nako irushaho gukaza umurego.

Ibitero byo mu kirere byo ku wa Mbere byibasiye cyane imijyi itandukanye n’ibikorwa remezo bikoreshwa mu gutanga ingufu z’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu, bikomerezaho no kuri uyu wa Kabiri.

Ni ibitero bikurikira ibikorwa by’Ingabo za Ukraine zigabije agace ka Kursk bigafatamo igice cyako. Kuva ubwo, Ingabo z’u Burusiya zakomeje kurasa muri Ukraine mu rwego rwo guca intege igisirikare cy’icyo gihugu. Kugeza ubu, u Burusiya bumaze kwica abasirikare barenga ibihumbi bitanu mu gace ka Kursk.

Ibitero byagabwe ku wa Mbere byateje ibura ry’umuriro mu mijyi myinshi. Bivugwa ko ari byo bitero byo mu kirere bikomeye u Burusiya bugabye kuri Ukraine kuva intambara yatangira mu myaka isaga ibiri ishize.

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze yavuze ko ibi bitero byibasiye igihugu cyose “byarashwemo ibisasu birenga 100 by’ubwoko butandukanye na Drones zirenga 100.”

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere wa Ukraine, Mykola Oleshchuk yatangaje ko Ukraine yabashije guhanura ibisasu by’u Burusiya 102 na Drones 99.

Inzego z’ubuyobozi muri Ukraine zatangaje ko uduce 15 ari two twibasiwe n’ibitero bya drones n’ibisasu by’ubwoko butandukanye, mu Burasirazuba bwa Kharkiv na Dnipro mu Majyepfo y’umujyi wa Odesa hamwe no ku murwa mukuru Kyiv.

Perezida Zelensky yatangaje ko bagomba kwihimura ku Burusiya ariko asaba ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bishyigikiye igihugu cye kwemera ko gikoresha intwaro zirasa kure babahaye bakarasa aho ingabo z’u Burusiya zirasira ibi bisasu kuko ngo ari bwo bashobora kuzihashya no guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba.

Ukraine yari imaze iminsi yigamba ko yamaze kwigarurira uduce twinshi mu mujyi wa Kursk w’u Burusiya. Ni ubwa mbere ingabo z’ikindi gihugu zari zigaruriye agace k’u Burusiya kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira.

Ibitero simusiga by'u Burusiya byibasiye imijyi n'ibikorwa remezo by'amashanyarazi muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .