00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwagabye ibitero ku ruganda rw’intwaro muri Ukraine

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 April 2025 saa 08:24
Yasuwe :

Ingabo z’u Burusiya, yagabye ibitero simusiga ku ruganda rutunganya indege nto zitagira abapilote n’ibikorwa remezo byifashishwa ku kibuga cy’indege za gisirikare muri Ukraine.

Ibyo bitero bivugwa ko byagabwe kuri uyu wa Gatanu hifashishijwe indege zitagira abapilote na misile byibasiye ibikorwa by’ingenzi birimo icyanya cy’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare muri Ukraine.

Iryo tangazo kandi ryagaragaje ko ibitero nk’ibyo byari byagabwe n’u Burusiya ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, na byo byibasiraga ibikoresho bya Gisirikare birimo intwaro, ububiko bw’intwaro, ibikoresho by’ubwirinzi, ikibuga cy’indege za gisirikare, ibigo by’amahugurwa bya gisirikare n’inyubako zirimo abasirikare ba Ukraine n’abacanshuro.

Ku wa 18 Werurwe, Perezida Vladimir Putin yategetse ko Minisiteri y’Ingabo ihagarika ibitero byagabwaga ku bikorwaremezo by’ingufu mu gihe cy’iminsi 30, uko guhagarikwa byari byemejwe ubwo Putin yagiranaga ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Nubwo Ukraine yagaragaje ko ishyigikiye inzira y’ibiganiro, u Burusiya buyishinja kurenga nkana ku gahenge kari katanzwe binyuze mu kugaba ibitero hifashishijwe za drone byibasira uruganda rutunganya gaze mu Burusiya.

U Burusiya bwagaragaje ko ibyo bitero Ukraine yagabye, bituma Guverinoma y’icyo gihugu adakwiriye kwizerwa.

U Burusiya bwagabye ibitero ku ruganda rw’intwaro muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .