Umutungo w’izo banki wafatiriwe ubarirwa agaciro ka miliyari y’amadolari nk’uko Russia Today yabitangaje.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ikirego cyatanzwe aho International Reserve Bank (MR Bank) ishamikiye kuri Sberbank y’Abarusiya, yasheshwe n’ubuyobozi bwa Ukraine mu 2022 bikayigiraho ingaruka.
Ubwo MR Bank yaseswaga, yari ifite miliyoni 372$ amwe abitse muri The Bank of New York andi abitse muri JP Morgan.
Ntabwo Sberbank nka banki yarebereraga MR Bank yigeze yemererwa kugera kuri ayo mafaranga, bitewe n’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize ku bigo byo mu Burusiya.
Ubushinjacyaha bwari bwatanze ikirego busaba ko amafaranga yose izo banki zo muri Amerika zibitse mu Burusiya afatirwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!