00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwafatiriye amafaranga ya banki zo muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 October 2024 saa 12:48
Yasuwe :

Urukiko rw’i Moscow mu Burusiya kuri uyu wa Gatatu rwategetse ko hafatirwa amafaranga ya banki ebyiri zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arizo JP Morgan Chase na The Bank of New York Mellon.

Umutungo w’izo banki wafatiriwe ubarirwa agaciro ka miliyari y’amadolari nk’uko Russia Today yabitangaje.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ikirego cyatanzwe aho International Reserve Bank (MR Bank) ishamikiye kuri Sberbank y’Abarusiya, yasheshwe n’ubuyobozi bwa Ukraine mu 2022 bikayigiraho ingaruka.

Ubwo MR Bank yaseswaga, yari ifite miliyoni 372$ amwe abitse muri The Bank of New York andi abitse muri JP Morgan.

Ntabwo Sberbank nka banki yarebereraga MR Bank yigeze yemererwa kugera kuri ayo mafaranga, bitewe n’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize ku bigo byo mu Burusiya.

Ubushinjacyaha bwari bwatanze ikirego busaba ko amafaranga yose izo banki zo muri Amerika zibitse mu Burusiya afatirwa.

U Burusiya bwafatiriye amafaranga ya banki zo muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .