00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwaburijemo ibitera bya drone byagabwe ku Mujyi wa Moscow

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 September 2024 saa 09:48
Yasuwe :

Meya w’Umurwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, Sergey Sobyanin, yatangaje ko uwo Mujyi waraye ugabweho ibitero karundura bya drone zari ziturutse muri Ukraine, ariko byose bikaba byakumiriwe nta muntu cyangwa ibikoresho byangiritse.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nibwo u Burusiya bwagabweho igitero cya drone zirenga 40, zari zigamije gushwanyaguza inganda zitunganya peteroli ziri mu gace ka Kapotnya.

Ukraine imaze iminsi iri kugaba ibitero mu Burusiya, byinshi bikaburizwamo ariko uko iminsi ishira, ibitero u Burusiya bugabwaho biri kurushaho kongera ubukana.

Meya Sobyanin yijeje abaturage b’uyu Mujyi ko umutekano ucunzwe neza, abasaba gukomeza ibikorwa byabo nta nkomyi, cyane ko ubushobozi bw’igisirikare cya Ukraine babuzi.

Mu minsi ishize nibwo Ukraine yinjije Ingabo zayo mu gace k’u Burusiya ka Kursk, gusa Ingabo z’u Burusiya zikomeje kubasubiza inyuma mu bitero karundura.

U Burusiya bwaburijemo ibitera bya drone byagabwe ku Mujyi wa Moscow

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .