00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwabeshyuje abavuga ko Putin arembye: Intambara na Ukraine irakomeje

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 May 2022 saa 01:01
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yamaganye amakuru amaze iminsi avugwa ko Perezida Vladimir Putin arembye, kubera uburwayi bwa kanseri.

Kuri iki Cyumweru Lavrov yabwiye televiziyo TF1 yo mu Bufaransa ko Perezida Putin ameze neza ndetse amaze iminsi agaragara mu ruhame.

Ati "Ushobora kumubona kuri televiziyo, ugasoma cyangwa ukumva imbwirwaruhame ze. Ntabwo ntekereza ko umuntu muzima yatekereza ko uyu mugabo afite ikimenyetso cy’uburwayi."

"Ndabiharira umutimanama w’abo bakwirakwiza ibyo bihuha, mu gihe baba bafite amahirwe yo kubona uko we n’abandi bameze."

Umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare muri Ukraine, Major General Kyrylo Budanov, aheruka kubwira Sky News ko Putin arembye kubera kanseri.

Ku bwe, ngo Putin arimo gucika intege ku rwego rwo hejuru, ku buryo Ukraine ifite icyizere ko "mu bice byinshi imirwano izaba yarangiye kugeza mu gice cya kabiri cya Kanama."

Mu kigairo na TF1 kandi, Minisitiri Lavrov yavuze ko umuvuduko uburengerazuba bwahutiyeho mu gufatira ibihano u Burusiya, ugaragaza ko ari ibintu byatekerejweho ako kanya.

Yakomeje ati "Kandi ibi bihano bishobora kudahita bikurwaho. Leta Zunze Ubumwe za Amerika irimo kuvuga, bitari mu ruhame ahubwo inyuze ku nshuti zayo, ko umunsi ibintu byose byarangiye, ibihano bizagumaho."

Minisitiri Lavrov yavuze ko ubuzima bwa Putin bumeze neza

Lavrov yavuze ko ibi bihano byose bitarimo gufatwa mu kurengera Ukraine, ahubwo bigamije kumvisha u Burusiya.

Yakomeje ati "Ntabwo u Burusiya bwatuma uburengerazuba bwubaka uruhande rumwe ruyoboye isi Washington yifuza, u Burayi bukabyubaha. Ni iki u Burayi buzabyungukiramo? Ntabwo mbizi. Abasesenguzi bagaragaza neza ko ahubwo u Burayi buzabihomberamo cyane."

Perezida wa Turikiya agiye kuganira na Putin

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi aganira na mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin ndetse na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine.

Ni mu gihe u Burusiya buri mu ntambara na Ukraine ishyigikiwe cyane na NATO, none uwo muryango urimo gushaka kwakira ibindi bihugu birimo Suède na Finlande ituranye n’u Burusiya.

Ni ibihugu Turikiya itifuza ko biyisanga muri NATO, ibishinja gushyigikira inyeshyamba z’aba-Kourdes, umutwe ifata nk’uw’iterabwoba.

Erdoğan yavugiye kuri televiziyo ati "Twifuza ko iyi ntambara y’u Burusiya na Ukraine yarangira mu mahoro vuba bishoboka ariko bisa n’aho ibintu birimo kuba bibi kurushaho uko bwije n’uko bukeye."

"Ku wa Mbere, nzagirana ikiganiro kuri telefoni n’u Burusiya na Ukraine. Tuzakomeza gusaba impande zombi gukoresha uburyo bw’ibiganiro na dipolomasi."

Kuri iki cyumweru, umuvugizi wa Perezida Putin, Dmitry Peskov, yemereye ibiro ntaramakuru Tass ko Perezida Vladimir Putin na Erdoğan bagirana ikiganiro kuri telefoni, kuri uyu wa Mbere.

Ibiganiro bya bombi byaherukaga ku wa 26 Mata na 28 Mata.

U Burusiya bwasenye intwaro nyinshi za Ukraine

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, kuri iki Cyumweru yatangaje ko ingabo zayo muri Ukraine zimaze gusenya intwaro nyinshi z’icyo gihugu, harimo indege z’intambara 183, kajugujugu 128, drone 1.049, ibifaru n’izindi modoka za gisirikare 3,309.

Kuva intambara yatangira muri Gashyantare kandi u Burusiya buvuga ko bumaze gusenya intwaro zohereza ibisasu bya rokete (rockets) zigera kuri 447, intwaro 325 zohereza missile mu kirere (surface-to-air missile systems), imbunda nini n’ibisasu bya mortiers 1.722 n’izindi modoka 3.270 za gisirikare.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya, Major General Igor Yevgenyevich Konashenkov, yanavuze ko bahanuye indege y’intambara yo mu bwoko bwa Su-25.

Yakomeje ati "Missiles ziraswa mu ntera ndende z’ingabo z’u Burusiya zasenye intwaro nyinshi za Ukraine mu bubiko bumwe bw’uruganda muri Kryvyi Rih, mu gace ka Dnepropetrovsk."

Ingabo z’u Burusiya kandi ngo zasenye ibirindiro 62 byayoborerwagamo imirwa muri Ukraine.

U Burusiya bwasenye intwaro nyinshi za Ukraine

EU yananiwe kumvikana ku gukumira peteroli yo mu Burusiya

Guverinoma zigize Ubumwe bw’u Burayi ntizirabasha kwemeranya ku gukumira itumizwa mu Burusiya ry’ibikomoka kuri Peteroli ariko ibiganiro kuri iyo ngingo birakomeza kuri uyu wa Mbere.

Reuters yatangaje ko ingingo zirimo kuganirwaho zivuga ko biriya bihugu byahagarika itumizwa rya peteroli inyura mu nyanja kugeza mu mpera z’uyu mwaka.

Gusa byitezwe ko hazasonerwa peteroli yinjira muri uyu muryango inyuze mu mpombo za Druzhba, zijyana peteroli muri Hongrie, Slovakia na Repubulika ya Tchèque.

Perezida Zelensky yirukanye umuyobozi ukomeye

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko yirukanye umuyobozi wa serivisi z’umutekano mu gace ka Kharkiv, amushinja "kudaharanira kurinda umujyi" kuva ibitero by’u Burusiya byatangira muri Gashyantare.

Yagize ati "Naje gutahura ndetse nirukana umuyobozi wa serivisi z’umutekano wa Ukraine muri aka karere (Kharkhiv), kubera ko atitaye ku kurwanirira umujyi kuva mu minsi ya mbere y’iyi ntambara yeruye ahubwo akitekerezaho we ubwe."

Yabitangarije mu ijambo yavuze nyuma yo gusura ako gace, kuri iki Cyumweru.

Perezida Zelensky yirukanye umuyobozi ukomeye mu bashinzwe umutekano muri Kharkiv

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .