00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya buzaryozwa ibyo bwangije mu ntambara, Moldova igiye guhabwa intwaro zigezweho: Agezweho muri Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 May 2022 saa 12:23
Yasuwe :

. Moldova igiye guhabwa intwaro zigezweho
. Amerika iyoboye ibihugu 40 bigiye kongera kwiga ku kibazo cya Ukraine
. U Burusiya bwahagaritse gaz ijya muri Finlande
. Imyaka y’abajya mu ngabo z’u Burusiya ishobora kongerwa

Ibihugu by’u Burayi birifuza guha Moldova intwaro

Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Liz Truss, yatangaje ko igihugu cye kiri mu biganiro n’ibindi bihugu kugira ngo bihe Moldova intwaro, nyuma y’uko bikekwa ko iki gihugu kiri mu Majyepfo y’Iburengerazuba bwa Ukraine, ari cyo kizakurikiraho mu gihe u Burusiya buzaba busoje gahunda bwihaye muri Ukraine.

Kimwe na Ukraine, Moldova ifite igice cy’abaturage bashyigikiye u Burusiya ndetse bunafiteyo Ingabo mu gace kazwi nka Transnistria kuva mu 1992. Bikekwa ko aka gace nako gashobora kuzafashwa n’u Burusiya kwigenga, nk’uko bwabigenje ku gace ka Donbass.

Truss yavuze ko ibihugu bitandukanye biri kureba uburyo byafasha Moldova kubona intwaro zigezweho, ziri ku rwego rw’izitunzwe n’ibihugu bya NATO, ibi bikajyana no kongera ubushobozi bw’ingabo z’icyo gihugu ku buryo ubwo u Burusiya buzahirahira bushaka kuyitera, izirwanaho.

Iki gitekerezo cyaturutse ku buryo Ukraine yabashije kugerageza kwirwanaho, bigakekwa ko Moldova iramutse ihawe intwaro zihambaye, nayo ishobora kugira ubushobozi bwo kwirwanaho bibaye ngombwa.

Hagati aho iki gihugu ntabwo kiri muri NATO, hakibazwa uburyo ubufatanye bw’izi mpande zombi buzashoboka mu gihe hasanzwe hari n’ingabo z’u Burusiya.

Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Liz Truss, yatangaje ko igihugu cye kiri mu biganiro n’ibindi bihugu kugira ngo bihe Moldova intwaro

Imyaka y’Ingabo z’u Burusiya igiye kongerwa

Abadepite bo mu Ishyaka United Russia Party batanze umushinga wo kwiga ku itegeko ryo kongera imyaka y’Ingabo z’u Burusiya, aho abagabo barengeje imyaka 40 bazajya bahabwa ikaze muri icyo gisirikare, ubundi bikaba bitari byemewe.

Uyu mushinga w’itegeko kandi ugena ko abanyamahanga bari hejuru y’imyaka 30 bajya bahabwa amasezerano y’igihe gito yo gukora mu gisirikare cy’u Burusiya.

Bikekwa ko iki cyemezo gishimangira ko u Burusiya buri gutakaza Ingabo nyinshi muri Ukraine, aho bivugwa ko abarenga ibihumbi 20 bitabye Imana cyangwa bagakomerekera ku rugamba, uretse ko u Burusiya butaremeza aya makuru.

U Burusiya bufite Ingabo zirenga ibihumbi 800, muri Ukraine hakabarizwa izitarenze ibihumbi 200, bivuze ko hari izindi nyinshi zisigaye. Icyakora Leta ya Moscow iherutse gutangaza ko igiye gufungura ibindi bigo bya gisirikare mu Burengerazuba bw’igihugu, ibi bigafatwa nk’ikimenyetso cy’uko icyo gihugu cyitegura kongera ingabo zacyo.

U Burusiya bwahagaritse gaz bwohereza muri Finlande

Nyuma y’impaka ndende hagati y’u Burusiya na Finlande, zishingiye ku cyifuzo cy’u Burusiya cyo kwishyurwa gaz na peteroli mu mafaranga bukoresha imbere mu gihugu (rubble), Finlande yamaze gutangaza ko gaz yaturukaga mu Burusiya yahagaritswe.

Gaz yaturukaga mu Burusiya yatangaga 10% by’umuriro ukoreshwa muri Finlande, gusa ikigo gishinzwe ingufu muri icyo gihugu, Gasum, cyatangaje ko iyo gaz yamaze guhagarikwa, nk’uko Reuters yabitangaje.

Ku rundi ruhande, iki kigo kivuga ko ibi nta ngaruka bizagira kuko Finlande ifite gahunda yo kongera umuriro w’amashanyarazi uturuka imbere mu gihugu ndetse no kongera umuriro w’amashanyarazi igura mu bindi bihugu birimo nka Suede.

Ibi bihugu byombi biherutse gutanga ubusabe bwo kwinjira muri NATO, ingingo yarwanyijwe cyane n’u Burusiya ndetse bukaba bwaranamaze kohereza ingabo ku mupaka uri hafi n’ibyo bihugu.

U Burusiya bwahagaritse gaz bwohereza muri Finlande

Amerika yatumije inama ya kabiri yiga ku ntambara ya Ukraine

Amerika yongeye gutumiza inama izahuza ibihugu birenga 40 bihuriye mu cyitwa Ukraine Contact Group, kugira ngo haganirwe ku miterere y’intambara mu gihugu cya Ukraine.

Iri tsinda ry’ibihugu rifite inama ku itariki ya 23 Gicurasi, aribwo rizaba rihuye ku nshuro ya kabiri, mu muhango uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iri tsinda ryiganjemo ibihugu by’u Burayi, rigamije kuganira ku cyerekezo cyafatirwa intambara muri Ukraine. U Burusiya bwanenze iri tsinda ry’ibihugu, bukavuga ko bitari bikwiriye kubaho.

Amerika yongeye gutumiza Inama izahuza ibihugu birenga 40 bihuriye mu cyitwa Ukraine Contact Group, kugira ngo haganirwe ku miterere y’intambara mu gihugu cya Ukraine

Perezida Zelensky yavuze ko u Burusiya buzaryozwa ibyo bwangije mu ntambara

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko igihugu cye kizashyiraho uburyo buzatuma abaturage bose bangirijwe ibikorwaremezo birimo inzu n’ibindi bikorwa, bishyuza u Burusiya kandi bagahabwa impozamarira ikwiriye.

Perezida Zelensky yavuze ko igihugu cye kizashyiraho urwego ruzakurikirana ibyo bibazo byose, buri muturage wese wangirijwe igikorwa n’u Burusiya akabigaragaza ubundi u Burusiya bukazamwishyura.

Uyu muyobozi kandi yatangaje ko ingabo z’igihugu cye ziherutse kumanika amaboko mu Mujyi wa Mariupol nyuma y’itegeko ryatanzwe n’ubuyobozi bw’igisirikare, ari icyemezo cyagizwemo uruhare n’ibihugu by’amahanga byatanze inama.

Hagati aho amakuru avuga ko u Burusiya buri gukabiriza umubare w’ingabo bwafashe bugwate, ibi bigakorwa mu rwego rwo kugira ngo buzagire ubushobozi bwo kuguranirwa abasirikare benshi mu gihe impande zombi zizaba ziri guhanahana imfungwa z’intambara.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko igihugu cye kizashyiraho uburyo buzatuma abaturage bose bishyurwa ibyo u Burusiya bwangije
U Burusiya buzaryozwa ibyo bwangije mu ntambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .