Ibi byahishuwe n’umuyobozi w’itsinda ryihariye ry’u Burusiya rishinzwe gukora iperereza ku ngaruka z’ibyaha by’intambara Leta ya Ukraine ishinjwa, Rodion Miroshnik.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izvestia, Miroshnik yatangaje ko amakuru ari gukusanywa ku rwego rw’intara, ariko ko Leta y’u Burusiya ari yo iri kuyahuza.
Yagize ati “Buri kimwe kijyanye n’ibyangijwe mu bukungu, ku ishoramari no ku bantu ku giti cyabo kiri gushyirwa mu bubiko bw’amakuru. Ibyinshi bishingiye ku habera intambara.”
Uyu mudipolomate yakomeje ati “Tuzagira umwanya wo gutegura ubusabe bwacu bwerekeye ku bantu bakoze ibyaha, tunaganire ku buryo bukwiye bwo kwishyura ibyangijwe.”
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Vladimir Konstantinov, muri Kamena 2024 yatangaje ko ibyo Ukraine yangije mu ntara ya Belgorod no muri Crimea gusa bibarirwa muri miliyoni 345 z’Amadolari ya Amerika.
Muri Gashyantare 2024, Umujyanama wa Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, Oleg Ustenko, na we yatangaje ko u Burusiya bwari bumaze kwangiza ibifite agaciro ka miliyari 1000 z’Amadolari, asobanura ko zimwe mu ndishyi zizava mu byafatiriwe bifite agaciro ka miliyari 300 z’Amadolari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!