Umuvugizi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika, John Kirby, yavuze ko u Burusiya bugeze kure imyiteguro yo kwiyomekaho ibice bwigaruriye muri Ukraine, birenga 20% by’ubuso bw’icyo gihugu kiri mu binini mu Burayi.
Yavuze ko u Burusiya bwashyizeho inzego z’ubuyobozi zigizwe n’abaturage babwo, bukaba buri gutegura amatora ya kamarampaka ashobora kwemeza ko ibice bwigaruriye bihindutse iby’u Burusiya burundu, nk’uko byagenze mu gace ka Crimea kigaruriwe n’u Burusiya mu 2014.
U Burusiya kandi ngo bushobora guhatira abaturage b’uduce twa Ukraine bugenzura, gusaba ubwenegihugu bw’u Burusiya, ndetse ababikoze bakabuhabwa mu buryo bworoshye.
Ku rundi ruhande, ifaranga ry’u Burusiya, ’ruble’ rishobora gutangira gukoreshwa muri utwo duce mu bihe bya vuba, byose bikarushaho kwerekana umugambi w’icyo gihugu wo kwigarurira ibice bya Ukraine kigenzura.
Hagati aho, u Burusiya burateganya gukoresha abakozi baturutse muri Koreya ya Ruguru mu rwego rwo gusana ibikorwa byangijwe n’intambara mu duce u Burusiya bwigaruriye, mu gihe abaturage imbere mu Burusiya bakomeje gusaba ko Perezida Vladimir Putin azamura ibikorwa bya gisirikare biri kubera muri Ukraine, akabishyira ku rwego rw’intambara.
Ibi byatuma u Burusiya bugira ubushobozi bwo kongera ingabo ku bwinshi, ubuzima bwose mu gihugu bugashingira ku miterere y’intambara muri rusange, dore ko imbere mu Burusiya ubuzima bukomeje nk’uko byari bisanzwe.
Ibi bije nyuma y’uko bikekwa ko u Burusiya bufite ikibazo cyo kongera ingabo, ndetse ibi bikaba impamvu buherutse kongera imyaka y’abifuza kwinjira mu gisirikare, ikava kuri 40 ikagera kuri 65.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!