Ni intwaro Ukraine ikomeje guhabwa n’uburengerazuba bw’Isi, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Peskov ubwo yari abajijwe ku ntwaro z’inyongera ibihugu byo mu Burayi bishaka kohereza muri Ukraine, yagize ati "Ntacyo bishobora guhindura. Ibikorwa bidasanzwe bizakomeza. Ibi bifaru bishya neza kandi bizajya bishya kimwe n’ibindi byose. Intego z’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare bizagerwaho."
Yabajijwe ku bifaru bya Challenger 2, u Bwongereza bushaka kohereza muri Ukraine avuga ko bizarushaho kuremereza ibintu.
Peskov yakomeje ati "Tubibona nk’ibintu bibi. Ntabwo duhisha aho duhagaze, u Bwongereza, ibindi bihugu by’u Burayi, Pologne n’ibindi birimo kuvuga ngo bigiye kohereza muri Ukraine ibindi bikoresho bya gisirikare bigezweho, ntabwo bishobora guhindura uko ibintu bimeze ku rugamba. Bakwiye kubyumva."
Moscow ishidikanya ko ibi bihugu “byitaye ku baturage ba Ukraine cyangwa ahazaza habo” kuko ibi bisasu byose bigwa ku butaka bw’iki gihugu.
Ati "Barimo gukoresha kiriya gihugu nk’igikoresho cyabafasha kugera ku ntego zo kwibasira u Burusiya."
Ku Cyumweru, u Bwongereza bwatangaje ko bushaka kohereza muri Ukraine ibifaru 14 bya Challenger 2, mu gihe ku wa 6 Mutarama, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje inkunga ya miliyari $3 igenewe Ukraine. Irimo imodoka z’intambara za Bradley n’imbunda nini za howitzers.
Ni mu gihe u Budage buheruka gutangaza ko buteganya guha Ukraine imodoka z’intambara zo mu bwoko bwa Marder naho u Bufaransa bushaka koherezayo ibifaru bya AMX-10 RC.
Bloomberg yatangaje ko kuva iyi ntambara yatangira muri Mutarama 2022, Ukraine imaze guhabwa ibikoresho by’intambara bisaga 4000, birimo imodoka z’intambara, imbunda nini, indege z’intambara n‘izindi ntwaro zo guhangana n’u Burusiya.
Ibihugu bigize umuryango wo gutabarana uhuza u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NATO, biheruka kwemeza ko bigiye kohereza intwaro nyinshi nk’uko byemejwe n’umunyamabanga mukuru wayo, Jens Stoltenberg.
Mu ntwaro zimaze gutangwa harimo imodoka 300 z’intambara, imodoka 1000 za gisirikare, intwaro 210 za M777 howitzer, ibifaru 410 n’ibindi.
Ukraine yabaye isuzumiro ry’intwaro
Mu gihe urugamba rukomeje, intwaro zatanzwe na Amerika by’umwihariko zafashije mu ntambara, ku buryo Ukraine yabashije kwirwanaho kurushaho.
CNN yatangaje ko iyi ntambara yahaye amahirwe ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibidi bifatanya, bibasha gusuzuma intwaro zabyo uburyo zafasha urugamba rwahinanye.
Abasirikare kandi ngo barimo kurufata nk’amasomo y’uburyo u Burusiya bwakomeje gukoresha drones zihendutse nazo ubwazo ziturika nk’bisasu, mu kwangiza ibikorwa bitandukanye.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati "Habaye nka laboratwari yo kugeragerezamo intwaro kuko zari zitarakoreshwa mu ntambara hagati y’ibihugu bibiri biteye imbere mu by’inganda. Uru ni urugamba rwo gusuzumiraho ubushobozi."
Mu ntwaro Amerika yatanze harimo HIMARS zirasa rockettes nyinshi mu ntera ndende, na M777.
Bivugwa ko irindi somo Amerika yize ari uko ikeneye gukora drones nyinshi za make, bitadukanye n’izisanzwe zishobora gukoreshwa rimwe kandi ugasanga buri imwe igurwa $10,000, ku buryo zihenze bihambaye.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!