Ambasaderi wungirije w’u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye, James Kariuki, yabwiye akanama kawo gashinzwe umutekano ko igihugu cyabo gifite amakuru y’uko u Burusiya bufite umugambi wo kwivanga mu matora yo muri Centrafrique, bugahindura ibizayavamo ndetse bukanakwirakwiza ibihuha.
Yagize ati “U Bwongereza bufite amakuru y’uko abakoreshwa na Leta y’u Burusiya bafite umugambi wo kwivanga mu matora yo muri Centrafrique, binyuze mu buryo burimo gucecekesha amajwi y’abanyapolitiki no gukora ubukangurambaga buyobya bwivanga mu kiganiro mpaka cya politiki.”
Yakomeje avuga ko hari abantu atashatse gutangariza amazina bakomeje kuvogera ubusugire bwa Centrafrique ndetse ko intego yabo ari ugukora uko bashoboye ngo iki gihugu ntikizatekane kugira ngo amatora atazaba mu mucyo n’ubwisanzure.
Umujyanama muri Guverinoma ya Amerika, John Kelly, yashinje u Burusiya kuba rusahuriramunduru kuko ngo icyo bushaka ni ugukomeza guteza umutekano muke muri Centrafrique kugira ngo bwibe umutungo kamere.
Yagize ati “Ibyo bikorwa bakora byose nta kindi bifasha uretse kudindiza iterambere rya demokarasi no kubangamira abaturage.”
Ambasaderi wungirije w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Anna Evstigneeva, yasubije ko ibyo igihugu cyabo gishinjwa ari ibinyoma, yamagana u Bwongereza na Amerika.
Ati “Biratangaje kubona bagenzi bacu b’Abanyamerika n’u Bwongereza bakomeje guhuhura ifarashi yapfuye ndetse bakarushaho gukwirakwiza ibihuha bagamije gusebya u Burusiya.”
Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Valentine Rugwabiza, yabwiye aka kanama ko amatora rusange y’iki gihugu azaba akomeye kandi ashobora kuzakemurirwamo impamvu zitera amakimbirane.
Repubulika ya Centrafrique iyobowe na Perezida Faustin-Archange Touadéra kuva mu 2016.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!