00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bumaze gufata 20% bya Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 June 2022 saa 03:36
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko ingabo z’u Burusiya zimaze kwigarurira nibura 20% by’igihugu cye, kuva intambara yatangira muri Gashyantare.

Ni ubuso ngo bungana n’ibihugu by’u Bubiligi, Luxembourg n’u Buholandi ubiteranyije.

Mu ijambo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ya Luxembourg kuri uyu wa Kane, Perezida Zelensky yavuze ko nibura kilometero kare 125,000 zimaze kujya mu biganza by’u Burusiya.

Yagize ati "Tugomba kwirwanaho ku bitero by’ingabo z’u Burusiya hafi ya zose. Ingabo zose z’u Burusiya ziteguye kurwana zose zirimo kugira uru ruhare muri uru rugamba."

Mu duce twafashwe harimo nk’agace ka Crimea icyo gihugu cyafashe mu 2014, kangana na 7% by’ubuso bwose bwa Ukraine.

Kugeza ubu nibura abaturage bagera kuri miliyoni 12 bamaze kuvanwa mu byabo muri Ukraine.

U Burusiya bumaze gufata 20% bya Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .