Lavrov yatangaje ko u Burusiya bushaka kugirana na Ukraine amasezerano yo guhagarika intambara burundu, aho guhagarika imirwano by’igihe gito, ariko ngo ubufasha bw’intwaro Ukraine ihabwa bukabanza guhagarikwa.
Uyu mudipolomate kandi yagaragaje ko imishyikirano ya Istanbul muri Turukiya yahuje intumwa z’u Burusiya n’iza Ukraine muri Werurwe 2022 ikwiye kuba ishingiro ry’amasezerano y’ibi bihugu yo guhagarika intambara.
Ingingo Lavrov ashingaho agati cyane ni iyo kuba Ukraine yazibukira kwinjira mu muryango NATO uhuza ibihugu bihuriye ku nyanja ya Atlantique, ikanatanga isezerano ko nta kizayiturukamo ngo gihungabanye u Burusiya.
Yavuze ko mu gihe u Burusiya bwiteguye guhagarika iyi ntambara, Ukraine iyoborwa na Perezida Volodymyr Zelensky yafashe icyemezo cyo kugaba ibitero mu ntara yabwo ya Kursk kuva muri Kanama 2024, ibihugu birimo Amerika na byo bigaragaza ko byifuza ko u Burusiya bwatsindwa.
Yagize ati “Nta yandi mahitamo dufite, keretse gukomeza ibikorwa byihariye bya gisirikare byacu kugeza ubwo ibitubangamiye bituruka muri Ukraine bizaba bikuweho.”
Lavrov yakomeje ati “Uko tubibona, gahunda yo kugarura amahoro ntabwo iri mu byo uwo duhanganye ateganya. Ntabwo Zelensky yakuyeho iteka rye rihagarika ibiganiro na Moscow. Washington n’inshuti zayo muri NATO ziha Kyiv ubufasha muri politiki, mu gisirikare n’amafaranga kugira ngo iyi ntambara ikomeze.”
U Burusiya bwatangije intambara kuri Ukraine muri Gashyantare 2022. Lavrov yagaragaje ko gukomeza gufasha iki gihugu bahanganye bisa no gukina n’umuriro kandi ngo bizagira ingaruka zikomeye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!