Ni ubwa gatatu u Burusiya bugiye kongera Ingabo nyuma y’uko bwinjiye mu ntambara karundura na Ukraine, amakuru akavuga ko bufite Ingabo ibihumbi 700 ziri kurwana muri icyo gihugu, uretse ko u Burusiya butarabyemeza.
Iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 1 Ukuboza, benshi bakemeza ko ari igihamya cy’ibyakunze kuvugwa ko u Burusiya bumaze gutakaza Ingabo nyinshi muri Ukraine, ari nayo mpamvu bukeneye kuzongera.
Magingo aya iki gihugu kiri muri gahunda yo gusubiza inyuma Ingabo za Ukraine zinjiye mu gace ka Kursk kari ku mupaka n’icyo gihugu, mu gihe kandi u Burusiya buteganya kongera Ingabo zabwo ziri kurwana muri Ukraine mu rwego rwo kugera ku ntego zabwo.
Ibi byose biri kuba mu gihe ibihugu by’i Burayi na Amerika bikomeje guha intwaro Ukraine, zirimo n’izishobora kurasa kure, zakwifashishwa mu kurasa imbere mu Burusiya. Putin aherutse gutanga gasopo avuga ko ibihugu nibihirahira bifasha Ukraine kurasa mu Burusiya, bizafatwa nk’ibiri mu ntambara n’icyo gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!