Iki ni ikindi kimenyetso cyerekana ko Perezida Putin atiteguye guhagarika intambara igihugu cye kirimo muri Ukraine, ahubwo akaba ashobora kongera umuvuduko nyuma y’uko yari aherutse gusaba igisirikare kongera ibihumbi 180 ku mubare w’ingabo, zikagera kuri miliyoni 1.5.
Mu mpera za Nyakanga, nabwo Putin yari yagaragaje ko abasirikare bashya bazajya bakubirwa kabiri amafaranga bari basanzwe bahabwa, mu rwego rwo gukururira abaturage benshi kugira ngo binjire mu gisirikare.
Muri rusange, ingengo y’imari y’u Burusiya yiyongereyeho 11%, amafaranga menshi akaba yaravuye mu misoro yiyongereye, ubucuruzi mpuzamahanga bwazamutse ndetse n’amafaranga igihugu cyinjiza aturutse mu gucuruza ibirimo gaz na peteroli.
Icyakora hari impungenge z’izamuka ry’ibiciro ku isoko, aho byatumye Banki Nkuru y’u Burusiya izamura inyungu fatizo, iyigeza kuri 19%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!