Iminsi 308 irihiritse, ariko ntabwo iherezo ry’iyi ntambara riragaragara.
Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, byatangaje ko Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyamategeko, Igor Trunov, yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima yemeye ubusabe bwe, bwo kunganira mu buryo bw’amikoro abasirikare bazakenera iriya serivisi, bakabikirwa intanga muri ’cryobanks’ ku buntu.
Yagize ati "Minisiteri yemeye ko bishoboka mu ngengo y’imari y’igihugu, kunganira ku buntu muri serivisi zo kubika intanga ku baturage boherejwe mu bikorwa bidasanzwe bya gisirikare mu myaka ya 2022-2024."
U Burusiya buheruka gutumaho abasirikare 300,000 b’inyongera, bo kohereza muri Ukraine.
Amakuru y’uko hakenewe serivisi zo gukonjesha intanga yatangiye kuvugwa mu Ukwakira, ubwo hari hagiye kongerwa abasirikare bagomba kurwana muri Ukraine, bamwe bagashaka kuzigama intanga zabo ngo zizakoreshwe mu gihe batazabasha kuva ku ruganda amahoro.
Mu bihe bishize, abantu bafite uburwayi bukomeye nibo basabaga cyane kubikirwa intanga, ariko ubu n’abantu basanzwe bayongereye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika, General Mark Milley, mu Ugushyingo yavuze ko abasirikare bagera mu 100,000 b’u Burusiya bishwe cyangwa bagakomerekera muri Ukraine. Ku ruhande rwa Ukraine, imibare naho ngo iteye ityo.

U Burusiya bwahagaritse kohereza peteroli mu bihugu bitari inshuti
U Burusiya bwahagaritse kohereza ibikomoka kuri peteroli mu bihugu byemeje igiciro ntarengwa cya $60 ku kagunguru, kuri peteroli icukurwa mu Burusiya.
Iteka ryasinywe na Perezida Putin ryafashwe nk’igisubizo kuri icyo cyemezo kinyuranye n’amategeko y’igihugu, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu.
Iryo teka ribuza kugurisha peteroli idatunganyije mu bihugu byo mu Burayi na Amerika byemeye gukurikiza kiriya giciro, guhera muri Gashyantare kugeza mu mpera za Kamena 2023.
Ni mu gihe ihagarikwa ryo kugurisha lisansi na mazutu byatunganyijwe, rizatangira kubahirizwa ku itariki izashyirwaho na Guverinoma.
Icyemezo cy’igiciro fatizo, ibihugu byinshi byagifashe bishaka kugabanya amafaranga u Burusiya bwinjiza mu bucuruzi bwa peteroli, kuko bifatwa nko gutera ikunga intambara yo muri Ukraine.
U Burusiya buza ku mwanya wa kabiri mu kugurisha peteroli nyinshi mu mahanga, inyuma ya Arabie Saoudite, ku buryo ihungabana rya peteroli bucuruza ryagira ingaruka ku bijyanye n’ingufu ku isi.
Ukraine yaguze drones 1,400
Ukraine yatangaje ko yaguze drones 1,400 ziganjemo izifashishwa mu iperereza, ndetse ngo iteganya kwifashisha uburyo bushya mu guhangana na drones z’u Burusiya zirimo gukoreshwa mu ntambara, zifite ubushobozi bwo guturika nk’igisasu.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga Mykhailo Fedorov yatangaje ko intambara y’u Burusiya ari yo ikomeye ibayeho muri ibi bihe byubakiye kuri internet.
Yavuze ko Ukraine yaguze drones zirimo Fly Eye, zikoreshwa mu butasi no kugenzura urugamba.
Yakomeje ati "Intambwe ikurikira, kubera ko ubu dufite ibikoresho bidufasha mu butasi, ni ukurasa drones. Izi ni drones ziturika zikaba na drones zishobora kugurukira muri kilometero hagati y’eshatu n’icumi, zikarasa intego."
Yavuze ko mu gihe kiri imbere hazabaho ibikorwa byinshi byifashisha izi drones. Ntabwo Ukraine yatangaje igihugu yaziguzemo.
Ku wa Mbere, u Burusiya bwatangaje ko bwahanuye drone ubwo yegeraga ku kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere muri kilometero 600 uvuye ku mupaka wa Ukraine.
Ikindi gitero cya drone giheruka guhitana abasirikare batatu b’u Burusiya.
U Burusiya bwohereje inyongeramusaruro muri Afurika
Ubwato bwiswe MV Greenwich bupakiye inyongeramusariro zivuye mu Burusiya bwahagurutse ku cyambu cya Gqeberha cyahoze cyitwa Port Elizabeth muri Afurika y’Epfo, aho byitezwe ko buzagera muri Mozambique ku wa 31 Ukuboza.
Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, kuri uyu wa Kabiri byatangaje ko umwe mu bayobozi b’icyambu yemeje ko "bwahagaze muri Gqeberha ku wa 25 Ukuboza kubera umuhengeri."
Yakomeje ati "Bwagombaga kumara iminsi irindwi ku cyambu. Ariko ubu umuhengeri wahagaze, kapiteni ubutwaye yemeje ko bukomeza urugendo bugatanga umuzigo bufite mbere y’Umwaka mushya wa 2023."
Ubwo bwato burimo gukoreshwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (WFP), bwahagurutse mu Buholandi ku wa 29 Ugushyingo butwaye toni 20,000 z’inyongeramusaruro zo mu Burusiya.
Ni umuzigo ugenewe Malawi, ugomba guca muri Mozambique.
U Burusiya buvuga ko mu mezi ari imbere buzagenda bwohereza inyongeramusaruro no mu bindi bihugu.

U Burusiya bwamaganye Ukraine yasabye ko bwirukanwa muri LONI
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yamaganye amagambo ya Ukraine, yavuze ko iki gihugu kiri mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano mu buryo butemewe, ku buryo gikwiye kwirukanwamo.
Ni amagambo umuvugizi w’iyi minisiteri, Maria Zakharova, yavuze ko akwiye kwimwa agaciro.
Yabwiye radio Sputnik kuri uyu wa Gatatu ati "Ni byo bavuga ko kumoka kw’imbwa kutabuza indogobe gukomeza urugendo."
Yari abajijwe icyo Moscow iza gukora mu gusubiza ibyo Ukraine yavuze.
Ku wa 20 Ukuboza, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmitry Kuleba, yavuze ko barimo kunyura mu nzira zishoboka zafasha mu gutesha agaciro icyemezo kigira u Burusiya Umunyamuryango wa Loni n’uw’Akanama kayo gashinzwe umutekano.
Ni imyanya yavuze ko u Burusiya bwafashe ku mbaraga Ubumwe bwa Soviet (USSR) bumaze guhirima mu 1991, aho kugira ngo u Burusiya busabe kwinjira mu muryango nk’uko byakomeje kugenda ku bindi bihugu.
Inkuru wasoma: Ukraine yashinje u Burusiya kuba muri Loni bitemewe n’amategeko, isaba ko bwirukanwa https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/ukraine-yashinje-u-burusiya-kuba-muri-loni-bitemewe-n-amategeko-isaba-ko

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!