U Burusiya bugiye guhagarika ingendo z’Abashinwa kubera coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Gashyantare 2020 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

U Burusiya bwatangaje ko bugiye kuba buhagaritse ingendo Abashinwa bakoreraga muri icyo gihugu mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Abahagaritswe ni Abashinwa bajyayo ku mpamvu z’akazi, impamvu bwite, amasomo n’ubukerarugendo.

Icyorezo cya coronavirus kimaze guhitana abantu basaga 1860 mu gihe abasaga ibihumbi 72 bamaze kwandura mu Bushinwa.

U Burusiya bwatangaje ko guhera kuwa Kane tariki 20 Gashyantare abaturage bamwe b’u Bushinwa bazaba batemerewe kujyayo , nubwo imibare y’abandura coronavirus ku munsi mu Bushinwa yamanutse ikajya munsi ya 2000.

Itangazo ryasohowe n’inzego zishinzwe guhashya coronavirus mu Bushinwa rivuga ko uwo mwanzuro ari uw’agateganyo.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo coronavirus yatangiye kwibasira u Bushinwa.

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi.

Umuntu yanduzwa Coronavirus n’uwayanduye. Yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye.

Yandura iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa amusuhuje; iyo umuntu akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki ndetse rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani.

U Burusiya bwatangaje ko bugiye kuba buhagaritse ingendo z'Abashinwa bajya muri icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza