00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bugiye guha akazi abasirikare bashya basaga ibihumbi ijana

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 August 2022 saa 09:42
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yasinye iteka ryemera ko abantu 137,000 binjizwa mu gisirikare mu mezi make ari imbere.

U Burusiya busanganywe abasirikare basaga miliyoni imwe n’abakozi b’abasivile mu nzego z’umutekano bagera ku bihumbi 900.

BBC yatangaje ko hirya no hino mu Burusiya hari ubukangurambaga bushishikariza urubyiruko kwinjira mu gisirikare dore ko n’imishahara yongerewe.

Abayobozi b’i Burayi bavuga ko abasirikare b’u Burusiya bari hagati y’ibihumbi 70 n’ibihumbi 80 baguye mu ntambara icyo gihugu kimazemo amezi atandatu muri Ukraine, nubwo cyo kibihakana.

Ntabwo bizwi niba abasirikare bashya ari abo kujyana ku rugamba muri Ukraine icyakora bivugwa ko hari na bamwe mu mfungwa bijejwe kurekurwa n’amafaranga mu gihe baba bemeye kwinjira mu ngabo.

Iteka rishya rivuga ko ingabo z’u Burusiya zigomba kugera ku 2,039,758 harimo n’abakozi b’abasivile bangana na 1,150,628.

Iryo teka rizatangira kubahirizwa muri Mutarama 2021, ryasabye Guverinoma gushakisha ubushobozi kugira ngo ubwo busabe bushyirwe mu bikorwa.

U Burusiya bukeneye ingabo nshya zisaga ibihumbi ijana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .