00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya: Apple yajyanywe mu nkiko izira kwamamaza ubutinganyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 April 2025 saa 01:58
Yasuwe :

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya Apple yajyanywe mu nkiko z’u Burusiya, ishinjwa kurenga ku mategeko abuza kwamamaza ku bana ibikorwa by’umubano ushingiye ku bitsina w’abantu bafite ibitsina bisa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, byatangaje ko urukiko rwa Tagansky rw’i Moscow rwakiriye ikirego ku wa 23 Mata 2025.

Apple ishinjwa kurenga ku itegeko ribuzanya kwamamaza binyuze ku ikoranabuhanga umubano ushingiye ku gitsina utari uw’abagabo n’abagore, ibyiyumviro by’abaryamana bahuje ibitsina, kwihinduza igitsina n’ibisa na byo no kutabyereka abana.

Amategeko y’u Burusiya ateganya ko ikigo kibirenzeho gihanishwa ihazabu ya miliyoni 4 z’ama-Rubles [akoreshwa mu Burusiya] cyangwa imirimo yacyo igahagarikwa amezi atatu.

Ikigo cy’u Burusiya kigenzura itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, Roskomnadzor, cyatanze ikirego gishingiye ku mashusho yamamaza ukwezi kwahariwe umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina yashyizwe muri ‘App store’. Uku kwezi kwizihizwa muri Kamena buri mwaka.

Igihe urubanza rw’iyi sosiyete ruzaburanishirizwa ntikiramenyekana, gusa Apple yagiye icibwa ihazabu kenshi mu Burusiya kubera kunanirwa gusiba ibintu bitemewe kwerekanwayo.

Muri Mutarama 2024, Apple yaciwe ibihumbi 800 by’ama-Rubles kuko yanze gusiba igitabo cya Adolf Hitler cyitwa ‘Mein Kampf’ kiri muri porogaramu ya ‘Apple Books’ kuko u Burusiya bugifata nk’intwaro y’abahezanguni barwanya ubutegetsi.

U Burusiya bufata umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina nk’abaterabwoba ndetse mu 2013 bwashyizeho itegeko ribuza abantu gushyira amakuru awerekeyeho aho abama bashobora kuyageraho, no mu 2022 hatorwa iribuza kubyamamaza ku bantu bakuru.

Apple ni imwe muri sosiyete zikomeye ku Isi ziha umwanya abaryamana bahuje ibitsina ku mugaragaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .