00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya: Abapilote babiri baguye mu mpanuka y’indege ya gisirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukwakira 2022 saa 03:36
Yasuwe :

Abapilote babiri b’Abarusiya baguye mu mpanuka indege bari barimo ya kajugujugu yakoreye mu mujyi wa Irkutsk muri Siberia y’Amajyepfo.

Iyi ndege bivugwa ko yaguye ku nyubako y’amagorofa abiri, gusa icyatumye ihanuka ntabwo kiramenyekana.

Iyi ndege yaguye mu gihe bari bari kuyisuzuma nk’uko Minisiteri ishinzwe ubutabazi yabitangaje.

Bibaye nyuma y’iminsi mike indi ndege ya gisirikare ihanutse ikagwira inyubako, igahitana abantu 15 mu mujyi wa Yeysk.

Amashusho yashyizwe hanze agaragaza indege icumba umwotsi yaguye mu rugo rw’umuntu, abashinzwe kuzimya inkongi bagaragara.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Burusiya rwatangaje ko rwatangiye iperereza.

Abashinzwe kuzimya inkongi z'umuriro bahageze indege yangiritse cyane
Iyi ndege yaguye mu rugo rw'umuturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .