Ibi yabitangaje hashIze iminsi abandi bahanga mu bya siyansi muri iki gihugu, basabye Ikigo gishinzwe iby’Isanzure mu Bururisiya, RSA, gushakisha uburyo hakoherezwa ibyogajuru bibiri ku kwezi kimwe ku gice cy’Amajyaruguru n’ikindi ku gice cy’Amajyepfo, ntibibe gusa iby’igice kimwe.
Kimwe nk’igice cy’Amajyepfo, igice cy’Amajyaruguru cy’Ukwezi na cyo bivugwa ko hashobora kuba hari amazi, kandi kuhajya byarushaho gushyira umucyo ku kubaho k’Ukwezi n’andi mateka, mu gihe hakorwa ubushakashatsi bwimbitse.
Bivugwa ko kandi ibi bice byombi ari ingenzi cyane mu itumanaho hagati y’ibyogajuru mu Isanzure n’Isi, kubera ko Ukwezi kuba kuzenguruka ku rugero rwo hasi, bigatuma yaba igice cy’Amajyaruguru cyangwa icy’Amajyepfo cy’Ukwezi kitagenda cyane.
Ibi kandi aba bahanga babishingira kuba mu gice cy’Amajyepfo cyaramaze kubengukwa n’ibihugu byinshi nk’u Buhinde bwamaze kugerayo bunafite gahunda zo gusubirayo, Amerika iri muri gahunda zo koherezayo abahanga mu by’isanzure ndetse n’u Bushinwa bushaka gukurayo ubutaka bwo kwifashisha mu bushakashatsi.
Zeleny yagaragaje ko byagorana kugera ku rugero rw’ibindi bihugu akaba ari yo mpamvu hakwiye guhindurwa intekerezo, amaso akerekezwa ahandi na byo bigakorwa vuba mu gihe ibindi bihugu bitaratangira kujya muri iki gice cy’Amajyaruguru cy’Ukwezi.
Aba bahanga mu bya siyansi bagaragaje ko ibisabwa mu kohereza icyogajuru mu gice cy’Amagepfo cy’Ukwezi bidatandukanye cyane n’ibyakenerwa mu kucyohereza mu gice cy’Amajyaruguru bityo bitazasaba impinduka zihambaye cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!