00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwihakanye abaturage babwo 70 bafungiwe muri Philippines

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 January 2025 saa 10:42
Yasuwe :

U Burundi bwatangaje ko butabona aho buhera mu gutabara Abarundi bagera kuri 70 bamaze amezi atandatu bafungiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Manila Ninoy Aquino cyo muri Philippines, kuko “Abavuga Ikirundi bose atari ko ari Abarundi."

Mu minsi mike ishize ni bwo Radio Ijwi rya Amerika yanditse ko yavuganye n’Abarundi barenga 70 bamaze hafi amezi atandatu bari mu gihirahiro nyuma yo gufatirwa muri icyo gihugu cyo muri Aziya.

Bumvikanaga basaba ubufasha bw’uko bajyanwa mu kindi gihugu cyabakira nk’impunzi na cyane ko batashakaga gusubira iwabo.

Abo Barundi bemezaga ko bageze muri Philippines buri wese ku giti cye nyuma yo kumenya ko kwinjira muri icyo gihugu ku Barundi bidasaba visa.

Icyakora baje kwisanga batemerewe kwinjira muri Philippines uko babitekerezaga, bahitamo kutemera gusubizwa mu Burundi, cyane ko benshi bavuga ko bari bahageze baturutse mu bindi bihugu.

Byavugwaga ko muri abo, abagera kuri 50 bamaze kubazwa no gutanga amakuru ku Ishami rya Loni ryita ku mpunzi, HCR, ariko nta n’umwe urahabwa ubuhungiro.

Umwe mu bafungiwe i Manila Ninoy Aquino yagize ati “Ikindi tumaze amezi arenga atandatu nta zuba tubona, ntiturasohoka hanze na rimwe. N’ufite amafaranga ntiyemererwa kugura ikintu na kimwe. Bamwe batangiye kumererwa nabi, bafatwa n’umuvuduko w’amaraso, abandi barwara diabète, igifu, ibibazo by’amaso kubera guhora ku matara nta zuba tubona.”

Mu gahinda kenshi uwo Murundi yakomeje avuga ko kubona ibyo kurya bigoye, ku buryo hari n’abamara iminsi itatu batarabona amazi, bagasaba kuvanwa aho.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, Ines Sonia Niyubahwe, yagiranye na Ijwi rya Amerika, yavuze ko iyo nkuru y’abo bavuga ko ari Abarundi bayibonye mu binyamakuru ko ntayo bari bazi ndetse ko nta n’icyo Philippines iratangariza u Burundi.

Ati “Uretse ko tutanemeza ko bose ari Abarundi 100%. Twagerageje kureba uko twabageraho ariko bagaragaza ko batifuza ko twabona nimero za telefone zabo.”

Niyubahwe yagaragaje ko hakirebwa niba koko ari Abarundi kuko “Abavuga Ikirundi si ko bose ari Abarundi, n’inshuti zacu bijyanye n’uko dusanzwe tubana usanga bavuga Ikirundi. Nta kitwemeza ko ari Abarundi 100%.”

Icyakora uyu muyobozi yavuze ko mu byo u Burundi bushyizemo ingufu ari ukureba uko hasinywa amasezerano n’ibihugu bitandukanye kugira ngo abaturage nibajya gukorerayo bajye baba bakingiwe n’amategeko, ntawe uhungabanyije uburenganzira bwabo.

Niyubahwe yavuze ko abajya gusaba ubuhungiro mu bindi bihugu bitazwi, baba barebwa na HCR, bakanagengwa n’amategeko y’aho bahungiye.

Ati “Ntibashaka kutwumva. Twaragerageje ariko ntibashatse ko twavugana. Niba batabaza u Burundi nibemere tubavugishe tubafashe.”

Muri abo 70 bafungiwe muri Philippines bivugwa ko harimo n’abana bari munsi y’imyaka itanu icyenda.

Uretse Abarundi ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Manila Ninoy Aquino hafungiwe n’umuturage wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uwo muri Ghana, abo mu Misiri n’abandi.

Iki ni Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Manila Ninoy Aquino cyo muri Philippines. Abarundi barenga 70 bakimazeho amezi atandatu bagifungiweho. Ubusanzwe cyakira abagenzi barenga miliyoni 45 ku mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .