Ibi bizategeka ibihugu 27 bya EU kwemeza uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina. Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, yavuze ko ‘bifuza gufasha imiryango yose n’abana mu bijyanye no kwambukiranye imipaka’.
Ati "Niba uri umubyeyi mu gihugu runaka, uri umubyeyi no mu kindi gihugu”.
EU irashaka gushyiraho icyemezo cy’ububyeyi mu Burayi kugira ngo uburenganzira bw’abana bafite ababyeyi babana bahuje ibitsina mu gihugu runaka bunubahirizwe mu muryango wose.
Ibi bizakuraho ikiguzi n’inzira z’amategeko zasabwaga kugira ngo abana b’ababana bahuje ibitsina bemererwe kuzungura no guhabwa uburenganzira ku burezi.
Kuri ubu habarurwa abana miliyoni ebyiri mu Burayi bwose bahuye n’imbogamizi zo kwimwa uburenganzira ku babyeyi, aho usanga mu gihugu kimwe babwemererwa ariko bagera ahandi ntibyemerwe.
Nubwo EU yatangije uru rugendo, birasaba ko ibihugu byose biyigize bibyemeza, icyakora hari impungenge ko guverinoma z’abatsimbaraye ku mahame ya kera [aba-Conservateur] bashobora kubibangamira.
Raporo ya EU yerekana ko ibihugu 11 bya EU bitemera ko ababana bahuje ibitsina bakwitwa ababyeyi.
🌈 Proud of the new rules we are presenting today on the recognition of parenthood in the EU.
We want to help all families and children in cross-border situations.
Because if you are parent in one country, you are parent in every country. pic.twitter.com/HsIv2HQQZN
— Ursula von der Leyen (@vonderleyen) December 7, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!