U Burayi: COVID-19 yongeye gusya itanzitse, ibihugu byinshi mu nzira ibisubiza muri Guma mu rugo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ugushyingo 2020 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe cyari gishize ibihugu byinshi byo ku Mugabane w’u Burayi bisa n’ibitanga icyizere ko byamaze guhashya icyorezo cya COVID-19, kuri ubu ibintu byongeye gusubira irudubi ndetse ibyinshi bikomeje gusubizaho gahunda ya Guma mu rugo mu gihe ibindi nabyo bifata izindi ngamba z’ubwirinzi zitandukanye.

Kuva muri Werurwe kugera muri Gicurasi, u Burayi ni umwe mu migabane yari yibasiwe cyane n’icyorezo cya COVID-19, gusa kubera gahunda ya Guma mu rugo yari yashyizweho, iki cyorezo cyabaye nk’igicogora maze kuva muri Kanama ibihugu byinshi bitangira gufungura ibikorwa bimwe na bimwe.

Ni umwanzuro wabaye nk’uwongeye gutiza umurindi iki cyorezo, kuko ibihugu byinshi byahise bitangira kongera kubona umubare munini w’abarwayi bajya mu bitaro n’abandura ku munsi. Ibi byatumye ibihugu byinshi bisubizaho gahunda ya Guma mu rugo.

Abakurikiranira hafi iby’iki cyorezo bavuga ko ubukana gifite muri iyi minsi kuri uyu mugabane buyingayinga ubwo cyari gifite muri Werurwe ndetse bakemeza ko ibihugu bimwe byamaze kujya habi harenze aho byari biri muri Werurwe.

Guma mu rugo iravuza ubuhuha

Mu cyumweru gishize Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ni we wabimburiye abandi bakuru b’ibihugu kuri uyu mugabane, avuga ko igihugu cye kigiye gusubira mu rugo. Ni icyemezo cyatangiye kubahirizwa ku wa 30 Ukwakira.

Perezida Macron yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona ko umubare w’abandura COVID-19 ku munsi ugenda urushaho kwiyongera ndetse gukurikirana abo bahuye nabo bikaba bitoroshye.

Nyuma y’akanya gato Macron atangaje ibi Chancelière w’u Budage, Angela Merkel nawe yavuze ko iki gihugu kigiye gusubira muri Guma mu rugo ariko yo itazafunga ibikorwa byose.

Ni umwanzuro waturutse ku kuba hafi 75% by’abarwayi b’iki cyorezo inzego z’ubuzima muri iki gihugu zitarabasha gutahura abo bahuye nabo.

Mu mpera z’iki cyumweru, u Bubiligi nabwo bwatangaje ko bwasubijeho gahunda ya Guma mu rugo bitewe n’uko imibare mishya igaragaza ko ari icyo gihugu gifite umubare munini w’abandura icyorezo cya Coronavirus mu Burayi bwose.

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander de Croo, yavuze ko igihugu cyongeye kwisanga mu bihe bikomeye, avuga ko nta kindi gisubizo gihari uretse gusubizaho gahunda ya Guma mu rugo.

Yagize ati “Umubare w’abagana ibitaro byacu ni munini cyane, aya niyo mahirwe ya nyuma dusigaranye niba dushaka kugabanya umubare w’abandura.”

Nyuma y’u Bubiligi ikindi gihugu cyasubijeho Guma mu rugo ni u Bwongereza. Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Boris Johnson, yatangaje ko ibi bihe bidasanzwe bya guma mu rugo bizamara ukwezi kumwe, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rya Coronavirus ihangayikishije iki gihugu kubera ubwiyongere bw’ubwandu bushya.

Uretse ibi bihugu n’ibindi byo kuri uyu mugabane bikomeje kugaragaza ko bitorohewe n’iki cyorezo. Austria iherutse gutangaza ko mu bitaro byayo bitandukanye umubare w’abarwayi ugenda urenga ubushobozi bafite.

Ku wa 30 Ukwakira 2020, umubare w’abanduye iki cyorezo mu munsi umwe warengaga 5600 ndetse bukeye bwaho harongera haboneka abandi 5349. Ibi byatumye iki gihugu gisubizaho amasaha yo gufunga ibikorwa runaka, aba saa Mbili z’ijoro ndetse hategekwa ko restaurant zitanga amafunguro ku bayatahana gusa.

Ikindi gihugu cyakajije ingamba zo kwirinda no gukumira COVID-19 ni Portugal. Ku wa 31 Ukwakira iki gihugu cyafashe umwanzuro w’uko muri komini 308 zikigize izigera kuri 121 zibarizwamo n’Umurwa Mukuru Lisbon zisubira mu bihe bidasanzwe.

Abatuye izi komini basabwe gukorera mu rugo ndetse amaduka n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bigafunga saa Yine z’ijoro.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko Ku wa Gatandatu abarenga 4000 banduye iki cyorezo ndetse kigahitana abandi 39.

Kugeza ubu abamaze kwandura COVID-19 ku Isi hose babarirwa mu miliyoni 46 mu gihe abo imaze guhitana barenga miliyoni 1.1. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde na Brésil ni byo bihugu biza imbere mu byazahajwe cyane n’iki cyorezo.

Abandura COVID-19 ku munsi bakomeje kwiyongera mu bihugu byinshi by'i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .