00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi bwifuza kwitabira ibiganiro byo guhagarika intambara muri Ukraine

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 27 February 2025 saa 04:33
Yasuwe :

Umuyobozi ushinzwe Politiki Mpuzamahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Kaja Kallas, yatangaje ko ibiganiro byose biganisha ku kugarura amahoro muri Ukraine bigomba kwitabirwa n’u Burayi.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na BBC kuri uyu wa 26 Gashyantare 2025, ubwo umunyamakuru yamubazaga uruhare EU ifite mu biganiro biri kuba hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya.

Yasubije agira ati “Amasezerano ayo ari yo yose ku butaka bw’u Burayi, akwiriye kwemezwa n’Abanya-Burayi.”

Kallas yavuze no ku masezerano Ukraine iteganya kugirana na Amerika arebana n’amabuye y’agaciro ya Ukraine atareba u Burayi, ariko ko ibiganiro bijyanye n’amahoro yo bugomba kubigiramo uruhare.

Uyu muyobozi yavuze ko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya atifuza ko intambara yo muri Ukraine yarangira, ahubwo ko yifuza agahenge kugira ngo abanze yisuganye, azongere agabe ibitero bikomeye.

Kallas yiteguraga guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, ku wa 26 Gashyantare kugira ngo baganire ku ntambara yo muri Ukraine, gusa ikiganiro cyabo cyaje guhagarara bitunguranye.

Kaja Kallas yagaragaje ko ari ngombwa ko EU igira uruhare mu biganiro birebana no kugarura amahoro muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .