U Burayi bwatangiye koroshya zimwe mu ngamba zari zarashyizweho mu kwirinda Covid-19

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 15 Kamena 2020 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi birimo u Bufaransa n’u Bwongereza byatangiye gufungura bimwe mu bikorwa birimo resitaurant, ingendo no gusurana kw’imiryango nyuma y’igihe byari bimaze bihagaritswe nk’uburyo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mu ijambo ryaciye kuri televiziyo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yavuze ko guhera kuri uyu wa 15 Kamena, iki gihugu kiri bufungure imipaka yacyo ku bakigenderera baturutse mu bihugu biri mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Mu Mujyi wa Paris, restaurant zirongera gukora ndetse n’imiryango yongere gusura abayo bari mu nzu zakira abageze mu zabukuru hirya no hino muri iki gihugu.

Mu bindi bikorwa biri bufungurwe ni ingendo z’imodoka rusange, mu gihe amashuri yo biteganyijwe ko azafungura ku wa 22 Kamena uretse ayisumbuye.

Nubwo Macron yahisemo ko ibi bikorwa bikomorerwa yaburiye abaturage b’u Bufaransa abibutsa ko “ibi ntibivuze ko virusi yagiye ku buryo twashyira ubwirinzi bwacu hasi, impeshyi ya 2020 izaba itandukanye n’iz’indi, tuzakenera kugenzura iyi virusi kugira ngo tube twiteguye mu gihe yaba igarukanye imbaraga nshya”.

Iyi gahunda yo gukomorera ibikorwa bimwe na bimwe u Bufaransa busa n’ubuyisangiye n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi nk’aho u Bwongereza nabwo bwatangaje ko guhera kuri uyu wa 15 buteganya gusubukura bimwe mu bikorwa nyuma y’amezi atatu byari bimaze bifunze.

Mu bikorwa biri bufungurwe harimo ibijyanye no gusura ibyanya bibamo inyamaswa bizwi nka ‘zoo’, ingendo zikorewe mu modoka rusange ariko ibi byose bigakorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa no guhana intera nibura ya metero ebyiri.

U Budage, u Bubiligi, Croatia na Switzerland nabyo kuri uyu wa mbere birafungura imipaka yabyo ku benegihugu bakomoka mu bihugu biri mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu gihe Espagne yo iteganya gutera iyi ntambwe ku wa 21 Kamena.

Ibi bihugu bije bisanga hari bimwe byamaze gufungura imipaka yabyo birimo u Butaliyani, u Bugiriki , Poland, Austria byaje bisanga Suède na Luxembourg byo bitigeze bifunga imipaka yabyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .