U Burayi bwatangiye gukoresha amabwiriza akarishye yo kugabanya imyotsi isohorwa n’imodoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Mutarama 2020 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Ibihugu by’i Burayi byatangiye kugendera ku mabwiriza akomeye ajyanye n’uburyo imodoka zisohora imyotsi, ku buryo zigomba kuba zifite ibipimo ntarengwa bya CO2 zitagomba kurenza, hagamijwe kurengera ibidukikije.

Guhera kuri uyu wa 1 Mutarama 2020, inganda zikora imodoka zigomba kugabanya imyotsi ya CO2 imodoka zabo zisohora, aho imodoka nshya zitagomba kurenza imyotsi ya garama 95 kuri kilometero imwe mu 2021.

Amabwiriza avuga ko “uru rwego rwo gusohora imyotsi rujyanye no kuba imodoka inywa nibura litiro 4.1 za lisansi kuri kilometero 100, cyangwa litiro 3.6 za mazutu kuri kilometero 100.”

Ibyo bihura no kuba imodoka yaba inywa litiro imwe ya lisansi kuri kilometero 24, cyangwa litiro imwe ya mazutu kuri kilometero 28.

Ibi bipimo bizajya bihinduka bitewe n’uburemere bw’imodoka, aho imodoka nini zizajya zihabwa amahirwe yo kuba zagira umwotsi mwinshi kurushaho ugereranyije n’imodoka nto.

Igihe inganda z’imodoka zitazabasha kugera kuri izo ntego, hateganywa ibihano birimo gucibwa amande ya ‎€95 kuri buri garama ya CO2 imodoka isohoye. Ni ibihano bishobora gukoma mu nkokora inganda zisanganwe ibibazo by’imari.

Ni amabwiriza agamije ko mu 2050 u Burayi bwaba bumaze guhagarika ukwiyongera kwa Carbone ijya mu kirere, kuko bimaze kugaragara ko mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ibikoresho by’ubwikorezi bifitemo 30 ku ijana by’imyotsi, mu gihe 72 ku ijana muri iyo myotsi ituruka ku buryo bw’ingendo bukoresha umuhanda.

Biteganywa ko ubu buryo buzashoboka ikoreshwa ry’imodoka zifashisha amashanyarazi gusa cyangwa zikayakoresha hamwe n’ibikomoka kuri peteroli, ziyongera cyane ku isoko. Kugeza ubu zihariye 3 % mu Burayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .