00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi bwatangaje ko butazigera bufata Crimea nk’igice cy’u Burusiya

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 2 May 2025 saa 01:55
Yasuwe :

Umuyobozi wa Politiki y’Ububanyi n’Amahanga mu Muryango w’Ubumwe by’u Burayi (EU), Kaja Kallas, yatangaje ko uko byagenda kose uwo muryango utazigera wemera Crimea nk’agace k’u Burusiya.

Ibi Kallas yabitangaje nyuma y’uko Abanya-Burayi bagaragaje impungenge z’uko aho ibiganiro hagati ya Amerika n’u Burusiya byo kugarura amahoro muri Ukraine bigeze, bishobora kurangira Amerika yemeye ko Crimea yakwegurirwa u Burusiya bidasubirwaho.

Mu kiganiro yagiranye na Financial Times, Kallas yagize ati “Crimea ni agace ka Ukraine kandi nta gihugu na kimwe cya EU kizigera cyemera ko Crimea ari agace k’u Burusiya.”

Ibihugu by’i Burayi kandi bifite ubwoba nyuma y’uko Trump akuyeho ibihano Amerika yari yarafatiye u Burusiya nk’imwe mu ngingo igize amasezerano y’amahoro.

Kallas yavuze ko biteguye gukomeza gushyira igitutu ku Burusiya ndetse ko bafite undi mugambi wo kongera ibihano kuri Moscow, harimo no gufatira imitungo ya miliyari 200$ ya Banki Nkuru y’u Burusiya iri mu Bubiligi.

U Burusiya bwatangaje ko icyo gikorwa kizafatwa nk’ubujura, ndetse na bwo buzahita bufata ingamba zikarishye ku ishoramari ry’ibihugu byo muri EU riri i Moscow.

Kallas yavuze ko u Burayi buzakomeza gufasha Ukraine nubwo Amerika yaba ihagaritse inkunga igenera ab’i Kyiv.

Umuyobozi wa politiki y’ububanyi n’amahanga muri EU, Kaja Kallas, yavuze ko u Burayi butazigera bwemera ko Crimea nk'agace k'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .