Ibi Kallas yabitangaje nyuma y’uko Abanya-Burayi bagaragaje impungenge z’uko aho ibiganiro hagati ya Amerika n’u Burusiya byo kugarura amahoro muri Ukraine bigeze, bishobora kurangira Amerika yemeye ko Crimea yakwegurirwa u Burusiya bidasubirwaho.
Mu kiganiro yagiranye na Financial Times, Kallas yagize ati “Crimea ni agace ka Ukraine kandi nta gihugu na kimwe cya EU kizigera cyemera ko Crimea ari agace k’u Burusiya.”
Ibihugu by’i Burayi kandi bifite ubwoba nyuma y’uko Trump akuyeho ibihano Amerika yari yarafatiye u Burusiya nk’imwe mu ngingo igize amasezerano y’amahoro.
Kallas yavuze ko biteguye gukomeza gushyira igitutu ku Burusiya ndetse ko bafite undi mugambi wo kongera ibihano kuri Moscow, harimo no gufatira imitungo ya miliyari 200$ ya Banki Nkuru y’u Burusiya iri mu Bubiligi.
U Burusiya bwatangaje ko icyo gikorwa kizafatwa nk’ubujura, ndetse na bwo buzahita bufata ingamba zikarishye ku ishoramari ry’ibihugu byo muri EU riri i Moscow.
Kallas yavuze ko u Burayi buzakomeza gufasha Ukraine nubwo Amerika yaba ihagaritse inkunga igenera ab’i Kyiv.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!