00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi bwatangaje icyiciro cya gatanu cy’ibihano bigenewe u Burusiya

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 April 2022 saa 12:27
Yasuwe :

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje icyiciro cya gatanu cy’ibihano byafatiwe u Burusiya kubera intambara bwashoje muri Ukraine. Kuri iyi nshuro, hakumiriwe amabuye acanwa [coal] ndetse n’inzira zirafungwa kuri sosiyete zo mu Burusiya zajyaga mu Burayi.

Ibihano bishya bigena ko amabuye ya Coal akomoka mu Burusiya atazongera kugira aho yoherezwa mu mahanga. U Burusiya bwoherezaga ayo mabuye afite agaciro ka miliyari 8€ ku mwaka.

Mu bijyanye n’imari, ibihano bishya bigena ko umutungo wa banki enye z’u Burusiya ufatirwa, aho ungana na 23% by’umutungo wose wa banki z’iki gihugu.

Ibindi bihano bireba ingendo kuri sosiyete zo mu Burusiya no muri Belarus ko zitemerewe kugera muri EU. Gusa izitwaye ibikomoka ku buhinzi n’ibiryo hamwe n’ubufasha bugenewe abari mu kaga n’ibikomoka kuri peteroli zizemererwa kwinjira.

Ibyoherezwa mu mahanga biturutse mu Burusiya bifite agaciro ka miliyari 10€ nabyo byakumiriwe, byiganjemo ibikoreshwa mu nganda.

Magingo aya, u Burusiya ni cyo gihugu cyafatiwe ibihano byinshi mu mateka y’Isi. Mu cyumweru cya mbere cya Werurwe, byari bimaze kuba 5534.

U Burusiya bukomeje gukomanyirizwa hirya no hino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .