00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi bwasabye Australie gusaba imbabazi u Bufaransa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wasabye Australie gusaba imbabazi u Bufaransa, nyuma y’uko icyo gihugu cyivanye mu masezerano cyari cyarasinye yo kugura mu Bufaransa ubwato bugendera munsi y’amazi, bufite ubushobozi bwo kurasa intwaro kirimbuzi.

Ni amasezerano yasinywe mu 2016, aho u Bufaransa bwari gufasha Australie gutunga ubwato bushobora kurasa intwaro kirimbuzi, bikavugwa ko amasezerano hagati y’impande zombi yari afite agaciro ka miliyari 90$, ku buryo yari bugire impinduka nziza ku bukungu bw’u Bufaransa, cyane cyane mu bijyanye n’inganda zikora intwaro.

Icyakora ibi byose byashyizweho akadomo mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo Australie, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagiranaga andi masezerano y’imikoranire azwi nka Aukus, azatuma Australie ibona ikoranabuhanga rya Amerika mu bijyanye n’amato agendera munsi y’amazi, akaba afite ubushobozi bwo kurasa intwaro kirimbuzi.

Ibi byarakaje u Bufaransa kuko butari mu bihugu byagize uruhare muri ayo masezerano, kandi ari igihugu gisanganywe umubano mwiza n’ibyo bihugu bindi.

U Bufaransa bwamenyeshejwe iby’isinywa ry’ayo masezerano amasaha make mbere y’uko ashyirwa hanze, birakaza cyane Perezida Emmanuel Macron wahise atumiza ba ambasaderi b’u Bufaransa muri Amerika na Australie.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wavuze ko ushyigikiye u Bufaransa kuri iki kibazo, ugashinja Perezida Joe Biden ‘kuba yarakomeje ibikorwa byo gutungurana ku rwego mpuzamahanga, nk’uko byakorwaga na Perezida Donald Trump yasimbuye’.

Uyu Muryango kandi wasabye Australie gusaba u Bufaransa imbabazi, kuko yikuye mu masezerano mu buryo butari bwiza, ibintu byangije umubano w’impande zombi.

Amakuru avuga ko Perezida Biden yasabye kuganira na Perezida Macron kuri telefoni, ariko uruhande rw’u Bufaransa rukaba rutaremera iyo nama.

U Burayi bwasabye Australie gusaba imbabazi u Bufaransa kubwo kwica amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .