Zelensky yabigarutseho mu Nama yiga ku mutekano izwi nka Munich Security Council iri kubera mu Budage, aho yavuze ko igihe kigeze u Burayi bukirindira umutekano butitaye kuri Amerika.
Yagize ati "Nizera ko igihe kigeze, ingabo z’u Burayi zikabaho."
Uyu muyobozi yashimangiye ko igihugu cye kitazemera amasezerano yo guhagarika intambara kitagizemo uruhare, aca amarenga y’uko mu gihe u Burusiya na Amerika byafata umwanzuro utari mu nyungu za Ukraine, icyo gihugu kitazabyemera.
Ubusabe bwa Zelensky buje nyuma y’uko Visi Perezida wa Amerika, James David Vance, nawe yari aherutse gutangariza muri iyi nama ko u Burayi bukwiriye kongera imbaraga mu bijyanye n’amafaranga bushora mu kwirindira umutekano.
Perezida Trump yakunze kunenga ibihugu by’u Burayi biri mu muryango wa NATO, abishinja gutanga umusanzu muke ugereranyije n’uwo biba bigomba gutanga. Byageze ubwo Perezida Trump ashaka gukura icyo gihugu muri uwo muryango w’ubutabarane, ariko ntibyagerwaho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!