Ubu butumwa bwatanzwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, abayobozi bakomeye mu Budade, Pologne na Perezida wa Ukraine.
Nyuma y’inama yabaye binyuze ku ikoranabuhanga ku wa 10 Gicurasi 2025, iri huriro ryo gushyigikirana rigizwe n’ibihugu by’u Burayi bavuze ko bazafasha Ukraine kugira umutekano uhamye nyuma y’intambara.
Mu kiganiro n’abanyamakuru aba bakuru b’ibihugu basabye ko hashyirwaho iminsi 30 y’agahenge izatangira ku wa Mbere.
Starmer ati “U Burayi twahagurutse. Twese turamagana Putin. Niba afite ubushake bwo kugarura amahoro noneho ahawe amahirwe yo kubigaragaza.”
Ni mu gihe u Burusiya bwakunze kuvuga ko kugira ngo bwemere agahenge k’iminsi 30 bisaba ko u Burayi buhagarika ubufasha bwa gisirikare bugenera Ukraine.
Perezida Zelensky we yavuze ko icya mbere ari uguhagarika intambara ibindi bikazabona gukurikira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!