00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi bwakangishije u Burusiya ibihano bishya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 May 2025 saa 03:57
Yasuwe :

Abakuru b’ibihugu by’i Burayi basabye u Burusiya kwemera guhagarika intambara mu gihe cy’iminsi 30 cyangwa bugafatirwa ibihano bikomeye by’umwihariko ku bikorwa byabwo by’amabanki n’ingufu.

Ubu butumwa bwatanzwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, abayobozi bakomeye mu Budade, Pologne na Perezida wa Ukraine.

Nyuma y’inama yabaye binyuze ku ikoranabuhanga ku wa 10 Gicurasi 2025, iri huriro ryo gushyigikirana rigizwe n’ibihugu by’u Burayi bavuze ko bazafasha Ukraine kugira umutekano uhamye nyuma y’intambara.

Mu kiganiro n’abanyamakuru aba bakuru b’ibihugu basabye ko hashyirwaho iminsi 30 y’agahenge izatangira ku wa Mbere.

Starmer ati “U Burayi twahagurutse. Twese turamagana Putin. Niba afite ubushake bwo kugarura amahoro noneho ahawe amahirwe yo kubigaragaza.”

Ni mu gihe u Burusiya bwakunze kuvuga ko kugira ngo bwemere agahenge k’iminsi 30 bisaba ko u Burayi buhagarika ubufasha bwa gisirikare bugenera Ukraine.

Perezida Zelensky we yavuze ko icya mbere ari uguhagarika intambara ibindi bikazabona gukurikira.

Abakuru b'ibihugu by'i Burayi bahagurukiye kurwanya u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .