U Burayi bushobora gukomorera indege za Boeing 737 MAX muri Mutarama 2021

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Ugushyingo 2020 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Muri Mutarama 2021, u Burayi bushobora kuzakomorera indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX nyuma y’uko akato k’amezi 20 zari zahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika karangiriye mu cyumweru gishize.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gishinzwe umutekano w’iby’indege (EASA), kuri uyu wa Gatandatu bwatangaje ko indege za Boeing 737 MAX zagaragaje ko kuzigendamo bisigaye bitekanye nyuma y’amavugurura yakozwe mu miterere yazo.

Indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX zatangiye guhabwa akato mu ruhando mpuzamahanga nyuma y’impanuka zabaye mu gihe cy’amezi atanu hagati ya 2018 na 2019, zigahitana abantu 346.

Umuyobozi wa EASA, Patrick Ky kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko akato bari bafatiye izi ndege kari kagamije kubanza gukora isuzuma ryimbitse kugira ngo bamenye neza niba zongeye gikoreshwa nta kibazo cy’umutekano w’abazigendamo cyavuka.

Yavuze ko inyigo zose bamaze gukora zigaragaza ko indege za 737 MAX zasubira mu kirere nta kibazo. Yaboneyeho kuvuga ko bateganya kuzikomorera muri Mutarama 2021.

Nubwo izo ndege zakomorerwa, kugira ngo sosiyete runaka yemererwe gutangira kuzikoresha mu Burayi bisaba ko abapilote bayo babanza kwiga neza iyo ndege, gushyiramo porogaramu zigezweho n’ibindi bisabwa na EASA.

Ky yavuze ko bagiye kujya bitonda mu guha ibyangombwa indege zakozwe na sosiyete mpuzamahanga, kuko babibonye ubwo bihutiraga guhereza Boeing ibyangombwa bagendeye ku kwizera ko ikigo gishinzwe indege muri Amerika cyayisuzumye.

Yavuze ko mu minsi iri imbere bazajya bitonda cyane mu gihe bagiye gutanga ibyangombwa byemerera indege za Boeing gukorera mu Burayi.

Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, indege za 737 MAX zizatangira tariki 29 Ukuboza.

Impanuko za 737 MAX zabaye muri Indonesia na Ethiopia zigahitana ubuzima bw’abantu nizo zasembuye amakenga y’ibihugu bitandukanye ku isi, bitangira gukumira izo ndege mu kirere cyabyo.

Indege za Boeing 737 MAX zishobora gukomorerwa mu Burayi muri Mutarama 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .