Ni ruswa bikekwa ko yatanzwe na Qatar, kugira ngo aba bayobozi bajye bagira uruhare mu gufata ibyemezo biri mu nyungu zayo haba mu rwego rw’imari na politiki.
Ntabwo iyi nteko yatangaje amazina y’aba bayobozi babiri ariko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano z’u Bubiligi zirimo kugenza ibyo byaba, avuga ko abarebwa n’icyo cyemezo ari Umutaliyani Andrea Cozzolino n’Umubiligi Marc Tarabella.
Urugendo rwo kubambura ubudahangarwa rwatangiye bisabwe n’inzego z’ubutabera z’u Bubiligi.
Aba badepite bombi ni abo mu ihuriro ry’amashyaka aharanira demokarasi n’imibereho myiza y’baturage, S&D (socio-démocrates).
Roberta Metsola aheruka kuvuga ko ibi birego ari nk’igitero cyagabwe kuri demokarasi, ku buryo ntawe Inteko ishinga amategeko izakingira ikibaba.
Ni ibirego bikomeje gukururana nyuma y’itabwa muri yombi ry’umwe mu ba visi pereida b’iyi nteko, Umugerekikazi Eva Kaili ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa n‘iyezandonke.
Inzego z’ubutabera zivuga ko mu isaka zakoze, zafatiye mu rugo rw’umwe mu bakekekwa amafaranga agera mu 600,000 by’amayero, ahandi hafatirwa 150,000 by’amayero, mu gihe hari n’andi mafaranga yafatiwe mu ivalisi mu cyumba cya hoteli.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!