00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi bugiye koroshya bimwe mu bihano ku Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 July 2022 saa 07:43
Yasuwe :

Ubumwe bw’u Burayi (EU) bugiye koroshya bimwe mu bihano byafatiwe amabanki yo mu Burusiya, kugira ngo ibihugu byinshi bibashe kugura ibiribwa n’inyongeramusaruro muri icyo gihugu.

Inyandiko yabonywe igaragaza ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo hatorwa icyemezo cyo kudafatira amwe mu mafaranga yoherezwa muri banki zikomeye zo mu Burusiya, nk’uko Reuters yabitangaje.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’igihe ibihugu byiganjemo ibyo muri Afurika, byinubira ingaruka ibihano byafatiwe u Burusiya byagize ku bucuruzi mpuzamahaga.

Mu mpinduka ziteganyijwe, ibihugu bigize EU byitezweho gukomorera amafaranga ajya muri banki zo mu Burusiya zirimo VTB, Sovcombank, Novikombank, Otkritie FC Bank, VEB, Promsvyazbank na Bank Rossiya, nk’uko iyo nyandiko ibigaragaza.

Ku rundi ruhande ariko, mu bihano bishya bitangazwa kuri uyu wa Gatatu harimo ko banki ya mbere nini mu Burusiya, Sberbank, ishyirwa ku rutonde rw’izo imitungo yazo ifatiriwe, uretse amafaranga agenewe ubucuruzi bw’ibiribwa.

Iyo nyandiko iteganya ko amafaranga yoherezwa muri ziriya banki ashobora kwemererwa gukomeza "nyuma yo kugaragaza ko agenewe kugura, gutumiza mu mahanga cyangwa gutwara ibijyanye n’ubuhinzi cyangwa ibiribwa, harimo ingano n’inyongeramusaruro."

Mu bihano bivuguruye kandi, u Burayi buteganya koroshya uburyo bwo kohereza mu mahanga ibiribwa biturutse ku byambu by’u Burusiya, ibintu byahagaritswe n’abacuruzi benshi mu gihe ibihano bitabuza ubucuruzi bw’ibiribwa.

Kugeza ubu u Burayi bwari bugihakana ko ibihano byabwo nta ngaruka byagize ku bucuruzi mpuzamahanga.

Ni ibihano byose byashyizweho nyuma y’uko u Burusiya bwari bumaze gutera Ukraine, guhera ku wa 24 Gashyantare 2022.

Byatumye ibintu byinshi cyane nk’ibijyanye n’ingufu, ibinyampeke ndetse n’ifumbire mvaruganda bibura ku isoko mpuzamahanga, ibibonetse ibiciro byabyo birakosha.

Ni mu gihe u Burusiya buza mu bihugu bya mbere ku Isi mu buhinzi bw’ibinyampeke no gukora inyongeramusaruro.

Nibura nk’u Rwanda, mbere y’iyi ntambara bwatumizaga mu Burusiya 64% by’ingano rukoresha. Ubu rurimo kuzitumiza muri Australia na Brazil, ku giciro cyo hejuru kurusha uko byahoze.

Ni mu gihe rwatumizaga mu Burusiya nibura 40% by’inyongeramusaruro rwakeneraga.

Bijyanye n’ibihano banki zo mu Burusiya zari zarafatiwe, ntabwo gutumizayo ibintu byashobokaga hakoreshejwe amayero n’amadolari, kuko yahitaga afatirwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .