00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi bugiye kongera imisoro y’imodoka zikoresha amashanyarazi zituruka mu Bushinwa

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 12 June 2024 saa 11:23
Yasuwe :

Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba, Komisiyo y’Ubucuruzi y’u Burayi izamenyesha abagura imodoka ko guhera mu kwezi gutaha, imisoro ku modoka zikoresha amashanyarazi zituruka mu Bushinwa izongerwaho 25%, ivuye ku 10%.

Iki cyemezo kije nyuma y’igihe kitari gito iyi Komisiyo ishinja u Bushinwa gukoresha uburyo butanyuze mu mucyo muri nkunganire Leta yahawe inganda zikora imodoka zikoresha amashanyarazi, ibituma ibiciro byazo biba bihendutse cyane, bityo zikagira amahirwe adasanzwe yo guhangana n’imodoka zo mu bihugu bikomeye nk’u Budage.

Ni ibirego u Bushinwa bwakomeje guhakana bwivuye inyuma, ahubwo bugasaba ko u Burayi bwarushaho guteza imbere imikoranire hagati y’u Burayi n’u Bushinwa.

Imodoka ziva mu Burayi zinjira mu Bushinwa nazo zishyura imisoro ya 15%.

U Bufaransa ndetse na Espagne nibyo bihugu bimaze kugaragaza ko bishyigikiye iki cyemezo, mu gihe u Budage, Hongrie na Suède byo byacyamaganiye kure, kubera ubwoba bw’uko byagirwaho ingaruka n’ibyemezo u Bushinwa bwafata nyuma mu kwihimura.

Ibi bihugu bitatu bikeneye byibuze ibindi 11 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kugira ngo iki cyemezo cya Komisiyo giteshwe agaciro.

Mu Ugushyingo nibwo biteganyijwe ko hazatorwa icyemezo ntakuka kuri iyi ngingo. Iyo cyemejwe gishyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu 2023, imodoka zikoresha amashanyarazi zoherejwe mu Bushinwa zari zifite agaciro ka miliyari 10 z’Ama-Euro, inyongera ya 8% ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2022.

Ubushakashatsi bw’ikigo Kiel Institute, bwagaragaje ko mu gihe imisoro kuri izi modoka ziva mu Bushinwa yakiyongeraho 20%, byagabanya kimwe cya kane cy’izinjira mu Burayi.

Iki kigo cyagaragaje ko hinjijwe imodoka ibihumbi 500 kuri uyu Mugabane mu 2023, bivuze ko hagabanuka izingana n’ibihumbi 125 zifite agaciro ka miliyari 4 z’Ama-Euro.

Iki cyemezo kandi kije nyuma y’igihe gito Perezida Joe Biden, yemeje ko imodoka z’amashanyarazi ziva mu Bushinwa zinjira muri Amerika zizajya zishyura imisoro ku kigero cya 100%.

Zimwe mu modoka zo mu Bushinwa zikoresha amashanyarazi zikoranye ikoranabuhanga ridasanzwe
U Bushinwa buri gukora imodoka zikoresha amashanyarazi mu buryo budasanzwe
Imodoka zikoresha amashanyarazi zishobora kuzajya zishyura umusoro wa 25% mbere yo kwinjira mu Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .