Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, RIA Novosti, byatangaje ko Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, yamaze gutegura ibihano bizabanza kwemezwa n’ibihugu 27 bigize uyu muryango.
Ntabwo ariko hagaragaramo ibijyanye no gukumira itumizwa ry’ibikomoka kuri peteroli na gaz ahubwo harimo guhagarika gutumiza mu Burusiya ibicanwa bifite agaciro ka miliyari 4,4 z’amadolari no guhagarika imikoranire na banki enye zo mu Burusiya zirimo VTB ya kabiri nini mu gihugu.
Harimo kandi ko ubwato bwo mu Burusiya buzaba bubujijwe kugera ku byambu byo mu Burayi, uretse igihe butwaye ibiribwa cyangwa ibijyanye n’ingufu.
Ibi bihano kandi nibyemezwa, hari ibicuruzwa bizaba bitacyemerewe gutumizwa mu Burusiya bifite agaciro ka miliyari zisaga 10 z’amadolari, birimo ibikoreshwa mu ikoranabuhanga (semiconductors), imashini zikoreshwa mu nganda, imbaho, sima, ibiribwa biva mu mazi n’inzoga z’ibyotsi (spirits).
Ibigo byo mu Burusiya kandi ntabwo bizaba byemerewe gupiganira amasoko mu bihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi.
Kugeza ubu ntabwo u Burayi burahagarika gutumizayo ibijyanye n’ingufu nk’ibikomoka kuri peteroli na gaz ikoreshwa mu gushyushya ingo.
U Burusiya bwohereza nibura 40% bya gaz yose ikoreshwa mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kimwe na 30% by’ibikomoka kuri peteroli bikenera.
Ni hafi kimwe cya kabiri cya ’coal’, yifashishwa mu bikorwa birimo ingufu ku nganda z’amashanyarazi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!